2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rugeze ku ntera nziza y’uburinganire-Nyirasafari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-24 06:43:12

 
Share on:
 
Yasuwe:133
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, atangaza ko u Rwanda rugeze ku ntera nziza y’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

JPEG - 267.8 kb
Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (iburyo) na Demitu Hambisa Bonsa, Minisitiri w’Abagore n’Abana muri Ethiopia (Foto James R.)

Ibi Nyirasafari yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego za Leta na Sosiyete sivili mu rwego rwo kuganira ku Ntego z’iterambere rirambye (SDGs) mu Rwanda hibandwa ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu, n’ingamba zo gukomeza muri uwo murongo isi yihaye.

Yagize ati “Uyu ni umwanya wo gusobanura no kumva kimwe uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa gahunda z’intego z’iterambere rirambye (SDGs), ingamba zihari zo kugira ngo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa bushyirwe mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwateye intambwe muri politiki y’uburinganire, ariko ngo haracyarimo bimwe mu bibazo bikenewe gukemurwa kugira ngo bugerweho ku kigero kiza.

Bimwe mu bibazo Nyirasafari yakomojeho ni ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara hirya no hino mu gihugu, ariko hari gahunda yo kurirwanya mu buryo bukomeye kandi ubushake bwa politiki burahari.

Minisitiri Nyirasafari yanagize icyo avuga ku bukene bwugarije imiryango imwe n’imwe harimo n’iyobowe n’abagore, ariko agaragaza ingamba Leta yafatiye iki kibazo, harimo guteza imbere abagore n’urubyiruko binyuze mu mishinga ibyara inyungu, aho bahabwa ingwate mu kigega cyabashyiriweho no muri gahunda ya NEP Kora wigire.

Demitu Hambisa Bonsa, Minisitiri w’abagore n’abana wa Ethiopia uri mu ruzinduko mu Rwanda, nk’umwe mu bari bitabiriye iyi nama, yashimye intera u Rwanda rugezeho mu buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore no mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinza, yemeza ko ari mu Rwanda mu rwego rwo kurwigiraho.

Yagize ati “URwanda na Ethiopia bafite ubufatanye n’ubuvandimwe mu by’ubukungu, uburezi n’imibereho myiza, turi aha ngo tubashe gusangira ubunararibonye ku byo mwagezeho kandi birahari ndetse ni byinshi.”

Yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu ri byinshi harimo n’imiyoborere n’imibereho y’umuryango muri rusange, akaba yizera ko ibihugu byombi bizakorana byinshi mu gukemura ibibazo by’abagore n’abana no kubarinda ihohoterwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bagore (UN Women) mu Rwanda na we ashima intera u Rwanda rugezeho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa.

Yagize ati “Turashima intera u Rwanda rugezeho rushyira mu bikorwa Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore na gahunda y’intego z’iterambere rirambye (SDGs), n’andi mahanga akwiye kurwigiraho kuko bigaragara ko hari aho rugeze rushyira mu bikorwa izi gahunda.”

Butare James, wari uhagarariye sosiyete sivili muri iyi nama, yasobanuye icyo uru rwego rugiye gufasha mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore no kurwanya ihohoterwa.

Yavuze ko intera yatewe ari nziza, ariko ko hakiri ibibazo bikwiye gukemurwa hashyizwemo imbaraga ku mpande zombi kugira ngo hatagira usigara inyuma. Yagarutse ku ruhare rw’abagabo mu kugera ku buringanire bwifuzwa, abasaba kugira uruhare mu kubuteza imbere no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Ati “Ni ngombwa ko umugabo ashyigikira umugore mu byo akora kugira ngo adasigara inyuma, kandi iyo bagendeye rimwe bibafasha mu iterambere ry’urugo rwabo.”

Gahunda y’Intego z’iterambere rirambye (SDGs) yatangiye mu mwaka wa 2016, ikaba ije nyuma ya gahunda y’intego z’ikinyagihumbi (MDGs) yasojwe mu mwaka wa 2015.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE