2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: Espoir BBC baratangaza ko babonye aho kongera ingufu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-23 07:32:41

 
Share on:
 
Yasuwe:433
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza w’ikipe ya Espoir BBC, Mwiseneza Maxime aratangaza ko irushanwa ribanziriza shampiyona “Pre-Season Tournament 2017” ryabagiriye akamaro kuko ryaberetse urwego bariho n’aho bagomba kongera ingufu mu kwiyubaka.

JPEG - 374.4 kb
Ubwo Espoir BBC yari yitabiriye irushanwa ribanziriza shampiyona ya 2017-2018

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Espoir BBC isezerewe itarenze imikino y’amatsinda y’iri rushanwa yabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho mu mikino itatu yakinnye yayitakaje yose.

Espoir BBC yari mu itsinda rya kabiri yatsinzwe na REG BBC ku manota 72 kuri 54, itsindwa na IPRC-Kigali BBC amanota 78 kuri 69 yongera gutsinda na 30 Plus BBC amanota 63 kuri 53.

Mwiseneza yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma y’iri rushanwa ibikorwa byo kwiyubaka bigikomeje akaba ariyo mpamvu bagitegereje abakinnyi babiri bagomba kuzabakinira bazaturuka hanze y’u Rwanda.

Uyu mutoza wizera ko aba bakinnyi batangirana na shampiyona biramutse bigenze neza, anemeza ko bitezweho kubafasha kugera ku ntego yabo yo gutwara igikombe cya shampiyona y’umwaka utaha wa 2017-2018.

Mwiseneza yavuze ko impamvu yatumye batitwara neza ari uko abakinnyi b’iyi kipe batari bamenyerana bitewe n’uko abenshi bakiri bashya. Ati “Abakinnyi ni bashya ikigaragara ni uko tutaramenyerana”.

Espoir BBC ifite kapiteni mushya, Niyonkuru Pascal Kaceka yagerageje kwiyubaka aho kugeza ubu yasinyishije abakinnyi batandukanye barimo Iradukunda Olivier wavuye muri IPRC- South BBC, Uwimana Sankara ndetse abandi bakaba ari abana basanzwe bakinira Rafiki n’ikipe y’igihugu U-16.

Iyi Espoir BBC yamaze gutandukana n’abakinnyi bane bari inkingi za mwamba barimo Shyaka Olivier wari kapiteni wayo na Nshobozwabyosenumukiza Wilson, bombi berekeje muri REG BBC. Aba biyongeraho Mbanze Bryan na Iyakaremye Emmanuel uzwi ku izina rya Zoulou.

Muri uyu mwaka wa 2017, Espoir BBC yasoreje ku mwanya wa 3 muri shampiyona inabasha kwegukana igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka ry’imbere mu gihugu “National Genocide Memorial Tournament” ndetse igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa mpuzamahanga “International Genocide Memorial Tournament”.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE