2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu Rwanda hazajyaho igihano kidasanzwe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-23 07:20:11

 
Share on:
 
Yasuwe:976
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu babajije umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’ivugururwa ry’andi mategeko Uwizeyimana Evode, imiterere y’igihano gishya kiri mu gitabo cy’amategeko ahana aho icyo gihano kivuga ko ubu hari abantu inkiko zizajya zikatira igihano cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro yonyine batabanje gufungwa.

JPEG - 233.1 kb
Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’ivugururwa ry’andi mategeko

Ibi abadepite babibajije ku wa 20 Ugushyingo 2017 nyuma y’uko ubusanzwe bene iyi mirimo umuntu yashoboraga kugikatirwa ariko bikaba byiyongera ku gifungo k’imyaka runaka muri gereza, ni mu gikorwa cyo gusuzuma ingingo ku yindi mu zikubiye mu gitabo gishya cy’amategeko ahana mu Rwanda mbere y’uko kemezwa n’inteko rusange y’abadepite ndetse na Minisitiri w’Intebe.

Depite Nyirabega Euthalie yagize ati “Bizashingira kuki mu gutanga icyo gihano? Birumvikana uwahamwe n’icyaha tuzamuhanisha umwaka akora imirimo ifitiye igihugu akamaro ariko ntituyivuze.”

Asobanura iby’icyo gihano gishya, Uwizeyimana Evode yavuze ko icyo gihano kizasobanurwa n’iteka rya minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, ariko ngo kikazaba kitagomba kurenza umwaka umwe.

Yagize ati “Iki igihano k’imirimo ifitiye igihugu akamaro tuzanye kizaba gifite impu zombi. Kizaba ari igihano umucamanza ashobora kugukatira cyonyine cyangwa akaba yakigukatira ariko giherekejwe n’igihe runaka k’igifungo. Ubundi washobora gukatirwa imyaka 5 noneho bakakubwira ngo uzafungwa itatu hanyuma indi 2 uyikoremo imirimo ifitiye igihugu akamaro ariko ubu noneho uzaba ushobora no gukatirwa igihano cyo kumara igihe runaka ukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.”

Iri tegeko nirimara kwemezwa na Minisitiri w’Intebe ngo ni bwo hazandikwa kandi hasohorwe iteka rya minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze rizaba rigaragaza neza ibigenderwaho ngo mu rukiko uwatsinzwe urubanza abe yahanishwa bene iki gihano ndetse rikazaba rinagaragaza ibyo uwahanwe azajya akoreshwa bitewe n’uko urukiko ruzajya rubitegeka.

Uwizeyimana ati “Iteka rya minisitiri ni ryo rizagena uburyo bizajya bikorwamo, nta bwo ari ukuvuga ngo ni igikonkwani, niba baguhaye gucukura ahantu runaka ukaba ucukura metero imwe ku munsi wenda kubera ko uri umunebwe ubu mbere y’iteka rya minisitiri nta bwo tuzi uko bizajya bigenda, nta nubwo tuzi uko bizajya bigenda k’ugomba guhagarikira icyo gihano. Byose bizasobanurwa n’iteka rya minisitiri.”

Ingingo ya 36 y’umushinga w’igitabo cy’amategeko ahana gikomeje gusuzumwa n’abadepite, ivuga ko iyo icyo igihano k’imirimo ifitiye igihugu akamaro gitanzwe urukiko ari rwo rugena igihe ntarengwa kizamara kandi ko icyo gihe kidashobora kurenza umwaka umwe.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE