2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abana 5 biyongereye kuri 16 bafungiye i Nyagatare bakoze ikizamini cya Leta

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-23 07:17:22

 
Share on:
 
Yasuwe:167
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu cyumweru gishize abana 16 bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, ku wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017, none kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2017, abandi 5 muri bo bitabiriye ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye.

JPEG - 268.8 kb
Abanyeshuri bari mu bizamini bya Leta

Abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari abahungu 15 n’umukobwa umwe.

Abitabiriye ibizamini ni abiga mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun)
Nk’uko bitangazwa na SIP Sengabo Hilary, Umuvuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ngo muri gereza y’abana ya Nyagatare hari amashuri abanza n’ikiciro rusange ndetse n’abarimu babigisha muri porogaramu ya Minisiteri y’Uburezi.

Ati “Muri Gereza ya Nyagatare tuhafite amashuri y’ikiciro rusange ‘Tronc Commun’ dufite n’abarimu babigisha kandi dukurikiza porogaramu ya Minisiteri y’Uburezi.”
Ku bijyanye n’aho bajya kwiga nyuma yo gutsinda ibizamini, SIP Sengabo avuga ko bakomeza kurangiza ibihano byabo kuko baba barakatiwe, naho abasoje amashuri abanza bo bakomereza mu mashuri ahari y’ikiciro rusange, bagakomeza kwigishwa n’abarimu bahari.

Umuvugizi w’uru rwego avuga ko kugeza ubu mu bana bafunzwe nta wari wahura n’ikibazo cyo kubura aho yiga kuko muri gereza harimo n’amashuri y’imyuga itandukanye.

Abana bajya gufungirwa muri gereza ya Nyagatare iyo bari basanzwe biga mu mashuri abanza, bakomeza kugororwa bakanigishwa hashingiwe ku kiciro cya buri wese.

Mu bana16 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, ufite igihano kinini ni uwakatiwe imyaka itanu.

Bimwe mu byaha abana bakora bigatuma bakatirwa igifungo harimo ibyaha byo gufata ku ngufu, kunywa ibiyobwenge hamwe n’ubujura.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE