2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Senateri Sindikubwabo yashimye ‘Isange One Stop Centre’

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-23 07:10:19

 
Share on:
 
Yasuwe:103
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda, iyobowe na Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène basuye ikigo kita ku bahuye n’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo (IOSC: Isange One Stop Centre) bagaragarizwa aho ikigo kigeze mu kwakira abarwayi no kugabanya iri hohoterwa.

JPEG - 226.2 kb
Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène uwa 2 uhereye iburyo ubwo basuraga Ikigo Isange One Stop Centre ku Kacyiru (Foto Nkundiye E)

Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène yashimye urwego bamaze kugeraho haba mu buyobozi no mu mikorere nk’uko mu isuzuma ryakozwe na komisiyo bazenguruka igihugu, mu byo babagaragarije asaba ko abana bahuye n’ihohoterwa bakabyara inda zidateganyijwe ko IOSC yafatanya n’inzego bireba bakiga kuri iki kibazo.

Hanifujwe ko bagera no mu mirenge mu bigo nderabuzima kugira ngo begere abahura n’ihohoterwa, dore ko banagaragarijwe ko gahunda Guverinoma ifite ari uko bazaba babigezeho mu myaka 7 iri mbere.

Commission of Police Dr Nyamwasa Daniel uyobora iki kigo gikorera ku Kacyiru yagaragaje ko kugeza ubu 70% mu bagannye IOSC ari bo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 30% bakorewe ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abari munsi y’imyaka 18 bari ku kigero cya 81% naho abari hejuru yayo ni 3%.
Muri rusange mu gihugu hose ahakorera Isange One Stop Centre ni 44 bakaba barakiriye abagera ku 3 378 muri uyu mwaka wa 2017.

Ikigo Isange One Stop Center kimaze kwagura amashami ari na ko gikomeza kuba ubukombe mu kurwanya ihohoterwa. Ibi bigaragazwa n’ibihembo mpuzamahanga gihabwa ndetse n’abahanga ntibahwema kuvuga ko ari uburyo bwiza bwakoreshwa n’ibindi bihugu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Bimwe mu byifuzo bagegeje kuri iyo komisiyo, ni uko bakongera imodoka zifashishwa nk’ivuriro mu butabazi bwihuse no mu bukangurambaga ku buryo buri ntara yagira imodoka yayo irimo umudogiteri mu mitekerereze n’imyitwarire, umuganga, umugenzacyaha n’imiti nkenerwa no kugira inyubako y’ibitaro bya Isange bijyanye n’igihe ariko ko babishyize mu igenamigambi bagiye gutangira kubyubaka.

Umusanzu wa Isange One Stop Center mu kurwanya ihohoterwa ugarukwaho n’abaturage bavuga ko iki kigo kibafasha hakiri kare, bityo n’uwashaka gusibanganya ibimenyetso akabura aho abihera.

Uwineza Aline wo mu Murenge wa Remera yagize ati “Kiriya kigo cyaradufashije, hari umuturanyi ufite umwana wahohotewe ariko bahise bamwitaho ntiyandura indwara kandi n’uwarimukoreye arafatwa.”

Uretse ubuvuzi buhabwa abahohotewe, ikigo Isange gikorana na Polisi y’igihugu mu gufasha uwahohotewe kugera ku butabera ndetse kikanamufasha kongera kwiyakira no gusubira muri sosiyete.

Ku rundi ruhande, hanengwa ko bamwe mu banyarwanda bagihohoterwa bakicecekera kubera umuco, imyemerere inyuranye n’ibindi.

Kuva ikigo Isange One Stop Centre cyatangira mu Rwanda kimaze gutanga umusanzu ugaragara mu kurwanya ihohoterwa.

NKUNDIYE ERIC BERTRAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE