2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibihugu 16 byitabiriye imurikagurisha ry’ubwubatsi mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-23 06:32:01

 
Share on:
 
Yasuwe:256
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kompanyi z’ubwubatsi ziturutse mu bihugu 16 byiganjemo ibyo ku mugabane w’Aziya, Afurika y’Iburasirazuba n’ibigo by’ubucuruzi bw’ibikoresho bitanga ingufu z’imirasire y’izuba biteraniye i Kigali mu imurikagurisha ryo kwerekana ibikoresho bigezweho mu rwego rw’ubwubatsi n’ingufu.

JPEG - 243.8 kb
Emmanuel Hategeka, uwa kabiri uturutse iburyo, arimo kwerekwa bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi birimo kumurikwa n’abanyamahanga mu Rwanda (Foto James R)

Ni imurikagurisha ry’iminsi itatu ryateguwe na sosiyete “Expogroup” yo mu mugi w’ubucuruzi wa Dubai ifatanyije n’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB).

Afungura ku mugaragaro iryo murikagurisha, umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo RDB, Emmanuel Hategeka, yavuze ko rigiye kubera amahirwe Abanyarwanda mu rwego rw’ubwubatsi mu Rwanda.

Ati “Amamurikagurisha nk’aya akenshi atanga amahirwe ku bamurika, hari Abanyarwanda bari hano na bo bamurika, bitanga amahirwe y’amasoko bashobora kubona, kunguka ubundi bumenyi kubera ko babonye n’abandi ibyo bamurika, ikoranabuhanga rigaragajwe, kuba babona abo bafatanya mu ishoramari ryimbitse mu byo bakora no ku gihugu, ni ibintu dushyigikiye cyane.”

Yagaragaje ko mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) urwego rw’inganda ruhagaze ku kigero cya 15% by’umusaruro wose, ariko muri byo ibikorwa by’ubwubatsi byihariye umusaruro mwinshi.

Ati “Byongeye ni urwego rwakomeje gukura mu myaka itanu, itandatu ishize ku gipimo cya 12% buri mwaka, ni urwego rukura ruzamuka neza, mu by’ukuri urwego rw’ubwubatsi n’ibikoresho by’ubwubatsi rufite amahirwe menshi; biragaragaza ko bijyana n’umuvuduko w’ubwubatsi tubona mu gihugu.

Umwaka ushize wa 2016, ishoramari ryinjiye mu bikorwa bijyanye n’ubwubatsi ryari rihagaze hafi kuri miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika, iyo urebye n’umuvuduko uriho ugaragaza ko iterambere rigaragara kuri buri muntu wese kandi n’abashoramari bazabonamo amahirwe bagashora imari yabo.”

Francis Chintshunwu, umwe mu Bashinwa bitabiriye iryo murikagurisha, yabwiye Imvaho Nshya ko ari ubwa mbere akandagiye mu Rwanda, akaba azanye amatara yo mu nzu no hanze akoresha imirasire y’izuba kandi ahendutse, akaba arimo gushaka Abanyarwanda biteguye guhagararira ikigo cy’ubucuruzi akorera cya “Jaykal Led Solution Inc”.

Bizimana Placide umurika ibikoresho by’Ikigo “Bio Star-Ishema” byifashishwa mu gutunganya amazi yakoreshejwe mu mirimo yo mu rugo, yavuze ko bubatse ubwo buryo kugira ngo Abanyarwanda bagire uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko umwanda wo mu ngo uhumanya ibinyabuzima byo mu butaka no mu bidukikije.

Mu bihugu byitabiriye iryo murikagurisha birimo Tanzania, Kenya, Ibirwa bya Komore, u Bushinwa, u Buhinde, u Butaliyani, Turikiya, u Buyapani, Afurika y’Epfo, Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE), Oman n’ibindi. Ni imurikagurisha rimaze imyaka 21 riba, aho ryabereye mbere ari muri Kenya, Tanzania na Ethipia.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE