2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Neza azerekana ko abahanzi nyarwanda bagera kure

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-22 08:48:56

 
Share on:
 
Yasuwe:193
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Lubega Remmygious usanzwe utegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction yatangarije Imvaho Nshya ko ku itariki ya 8 Ukuboza 2017 umuhanzikazi Neza Masozera Patricia “Neza Da songBird” ukorera ubuhanzi bwe muri Nigeria uheruka kwegukana igihembo mu irushanwa rya Afrima Awards azataramira i Kigali mu rwego rwo kwereka abandi bahanzi ko bishoboka ko muzika nyarwanda yagera kure.

JPEG - 190.7 kb
Umuhanzikazi Neza Da SongBird ukorera umuziki we muri Nigeria

Uyu muhanzikazi ngo azaza mu Rwanda kandi mu rwego rwo kwishimira insinzi y’igihembo yahawe cy’umuhanzikazi w’Umunyafurika bigaragara ko afite ejo heza hazaza “The most Promoting artiste”.

Asobanura ibyo kuzaza k’uwo muhanzikazi, Lubega yagize ati “Azaba aje ku ivuko mu rwego rwo kwishimira insinzi ye no kwereka abandi bahanzi ko hari icyizere ko abahanzi nyarwanda umuziki wabo wagera kure ku rwego rw’Afurika n’ahandi’.

Neza wigeze kuba igihe kinini muri Canada muri iyi minsi, umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria witwa Mc Galaxy ni we mujyanama we kandi yagiranye amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya MC Galaxy yitwa “MCG”. Indirimbo yitwa “My baby” n’iyitwa “Uranyica” ni zimwe mu ndirimbo Neza azwiho.

Ku rundi ruhande Intore Masamba wo muri Gakondo Group, Lubega yavuze ko azaririmba na we muri icyo gitaramo kuko ari umuhanzi ukunzwe kuva hambere ngo kandi n’ibihangano bye byumvikanamo imicurangire ya Jazz.

Muri icyo gitaramo kandi Lubega yavuze ko hazaririmbamo itsinda ryitwa “Makumbi” riririmba mu njyana ya Jazz kandi hazanaririmbamo itsinda rya Neptunes.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE