2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:Abatuye mu murenge wa Rongi bagiye guhabwa Bisi iborohereza mu ngendo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-22 07:50:59

 
Share on:
 
Yasuwe:282
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe abatuye mu Mudugudu wa Muyebe mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe no kutabona imodoka rusange ibakura aho batuye ikabageza mu mugi wa Muhanga, ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko bugiye kubashyiriraho imodoka nini izajya ibatwara.

JPEG - 207.7 kb
Nyuma yo guhabwa umuhanda mwiza, bari bakeneye Bisi iborohereza mu ngendo (Foto interineti)

Iyo uturutse mu mugi wa Muhanga werekeza Rongi ukoresha urugendo rw’isaha mu modoka. Mu bahatuye hari benshi bahitamo gukora urugendo rw’amaguru kubera kubura imodoka rusange yagenewe gutwara abagenzi, bakagera i Muhanga bakoresheje amasaha arenga 4.

Habiyaremye Charles, umwe muri aba baturage, avuga ko mu minsi ishize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabahaye umuhanda mwiza, ariko kuri ubu bakaba nta modoka rusange y’abikorera yari yahashyirwa kugira ngo iborohereze urugendo bakora bajya guhaha mu mugi wa Muhanga.

Ati “Twahawe umuhanda, dutuzwa mu Mudugudu urimo inka, Biyogazi n’amazi gusa dukeneye na Bisi izajya idufasha mu ngendo dukora tujya kurangura cyangwa mu yindi mirimo iduteza imbere.”

Niyoyita Emmanuel, we avuga ko mbere y’uko bahabwa umuhanda Mbuga-Mpimbi na Bureramana, babanzaga kunyura mu Murenge wa Kiyumba bakoresheje inzira y’amaguru, akaba ari ho bajya gutegera imodoka.

Ati “Uyu muhanda Perezida yaduhaye watumye ibirometero twakoreshaga tunyuze i Kiyumba bigabanuka, gusa ikitugoye ni ukubona imodoka rusange tuzajya twishyura buri munsi kuko muri aka gace nta modoka nyinshi z’abantu ku giti cyabo dukunze kubona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yahumurije aba baturage ko mu gihe cya vuba bagiye gushyirirwaho imodoka izajya ibavana mu Murenge wa Rongi ikabageza mu mugi wa Muhanga muri gare.

Yagize ati “Akarere kacu gaherereye mu bice by’icyaro, muri ibi bice turimo gukora ibishoboka kugira ngo ibikorwaremezo byinshi byegerezwe abatuye mu Mirenge ya kure, ubera ko twabanje kubatuza, turanaboroza igikurikiyeho ni ukubashyiriraho uburyo bubafasha mu ngendo”.

Usibye ikibazo k’imodoka, aba baturage bavuga ko bakeneye n’umuriro w’amashanyarazi kuko ari wo uzatuma bihangira imirimo bakareka kujya kuyishakira mu mugi wa Muhanga nk’uko bisanzwe bigenda.

MUHIZI ELISÉE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE