2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikibazo cyo kugwingira cyaragabanutse cyane mu Rwanda-FAO

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-22 06:58:47

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa FAO, ibiro byayo biri Adiss Abeba akaba by’umwihariko ashinzwe kurwanya imirire mibi, Dia Sanou, asanga kuba mu Rwanda ikibazo cyo kugwingira mu bana cyari kuri 52% ubu kikaba kigeze kuri 38% byaragabanutse cyane.

JPEG - 334.6 kb
Perezida w’Umutwe w’abadepite, hamwe n’abahagarariye Inteko zo muri Afurika bitabiriye inama mu Rwanda (Foto Twagira W.)

Uku kugwingira ngo kwagabanutse ahanini biturutse ku ngamba zitandukanye zirimo nk’ubushake bwa politiki, kwigisha abaturage n’izindi.

Yasabye ko ingamba nk’izo zakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibibazo byo kugwingira mu bana ndetse n’imirire mibi bikemuke burundu.

Ibyo intumwa ya FAO yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Kabiri mu nama mpuzamahanga ihuje abahagarariye intumwa za rubanda mu rwego rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba harimo n’u Rwanda. Mu gihe k’iminsi 2 baraganira ku ngamba zigamije kwihaza mu biribwa no kurwanya inzara muri Afurika.

Perezida w’Umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille, yabwiye abahagarariye Inteko zishinga amategeko bo mu bindi bihugu by’Afurika ko, nubwo hari bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byugarijwe no kuba bikiri inyuma mu iterambere ry’ibikorwa remezo no kutagira amasoko ku musaruro wabo, asanga u Rwanda rwarakoze ibishoboka no gufasha abaturage barwo kugira imibereho myiza, binyuze muri gahunda y’ubuhinzi bukoreshejwe ikoranabuhanga, gufasha abahinzi bato kubona amahirwe yo kubona ubutaka bwo guhinga, amahirwe yo kubona amasoko n’ibikorwaremezo bibafasha kugurisha umusaruro wabo vuba, n’ibindi.

Akomeza agira ati “Nk’ubu hari ubukangurambaga butandukanye u Rwanda rwashyizeho bugamije kurwanya imirire mibi no kugwingira mu bana, hiyongereyeho gahunda ya Girinka munyarwanda imaze kugabira ikiciro cy’abatishoboye inka zisaga ibihumbi bitatu kandi iracyakomeza’’.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi muri FAO, Dia Sanou, n’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP, ufite ikicaro i Kigali, J. Pierre de Margeriw, bavuga ko ngo Afurika ari umwe mu migabane icyugarijwe n’ikibazo k’inzara, basanga nibura hari bimwe mu bihugu byo mu karere bihagaze neza mu birebana no kwihaza mu biribwa nubwo bigihura n’ibibazo by’amapfa, iby’amakimbirane, abagize ibibazo by’ubuhunzi mu bihugu byabo n’ibindi.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE