2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubufatanye mu nzego z’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha buzaca umuco wo kudahana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-22 06:53:25

 
Share on:
 
Yasuwe:127
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abashinjacyaha n’abagenzacyaha bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo i Kigali ejo hashize ku wa 21 Ugushyingo 2017 hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana, biga uko bashyiraho umuyoboro umwe wo gukurikirana abakora ibyaha ndengamipaka.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana, avuga ko guca umuco wo kudahana ari ibintu ibihugu byose byemera, asaba ibihugu by’Afurika gushyira hamwe inzego z’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha zikarushaho guhanahana amakuru kuko ibyaha byambuka imbibi bijyana n’ikoranabuhanga ritandukanye, kuba isi yarabaye imwe bisigaye ari ikibazo.

Ati “Icyaha gitangirira hano kigaca mu kindi gihugu bihana imbibi kikarangirira mu kindi ku buryo mudafite umurongo w’imikoranire ubahuza mutabasha gukurikirana ibyo byaha.”

Akomeza avuga ko barimo kurebera hamwe uburyo bakuraho imbibi mu guhangana n’abakoze ibyaha nubwo ibihugu bifite amategeko abigenga atandukanye ahubwo hakarebwa uko abantu bajya bavugana. Atanga urugero ko ku rwego rw’abashinjacyaha mu karere k’iburasirazuba bavugana umunsi ku munsi, asaba ko n’abagenzacyaha ko bajya bavugana umunsi ku wundi.

Mutangana avuga ko yishimira ubufatanye bw’ibihugu mu kugeza imbere y’ubutabera Abanyarwanda bakoze ibyaha ariko ubu bakaba batari mu Rwanda cyane cyane nk’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bamwe boherezwa mu Rwanda, abandi bakaburanishwa n’inkiko z’ibyo bihugu, atanga urugero nka bimwe mu bihugu by’i Burayi ari byo u Buholandi, u Budage, u Bubiligi, u Bufaransa, Danimarike n’ibindi. Yasabye ko kugeza imbere y’ubutabera abo bantu byanozwa bigashyirwamo imbaraga kuko ibyaha bakoze ari mpuzamahanga bitareba u Rwanda gusa.

Kuba u Rwanda rwariyubatse rukanateza imbere ubutabera bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu nzego z‘ubutabera, ubucamanza, ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha amahanga yose asigaye abona u Rwanda nk’ikitegerezo, iyi nama yabereye mu Rwanda kugira ngo barwigireho.
Iyo nama ikaba yareteguwe ku bufatanye bwa “Wayamo Foundation”, “African group for justice and accountability” hamwe n’ubushinjacyaha bukuru.

TWAGIRAMUNGU JEAN BAPTISTE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE