2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakozi 137 bakoreraga Mituweli bazasezererwa banahabwe imperekeza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-22 06:48:38

 
Share on:
 
Yasuwe:194
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikibazo cy’abakozi bakoreraga Mituweli mu turere batahawe akandi kazi cyangwa ngo basezererwe mu buryo bwubahirije amategeko bagejeje ikibazo cyabo kuri Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Nteko ishinga amategeko, kikaba cyaganiriweho n’inzego bireba zirimo Minisiteri 3 zarebwaga n’iki kibazo, hakaba hafashwe umwanzuro ko bitarenze umwaka utaha w’ingengo y’imari, abafite iki kibazo bazasezererwa mu buryo bwubahirije amategeko bakanahabwa imperekeza zabo.

JPEG - 236.9 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete (Foto Gisubizo G.)

Mu biganiro iyi komisiyo y’intego ishinga amategeko iyobowe na Hon. Semahundo Ngabo Amiel yagiranye na Minisiteri 3 zirimo iy’imari n’igenamigambi yari ihagarariwe na Minisitiri Gatete Claver, iy’ubutegetsi bw’igihugu yari ihagarariwe na Dr Mukabaramba Alvere, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo yari ihagarariwe na Minisitiri Rwanyindo Fanfan, byasojwe hagaragajwe amakosa yakozwe mu gutinda guha aba bakozi ibyo bemererwa n’amategeko, ariko hafatwa umwanzuro wo kubagezaho imperekeza zabo guhera muri Mutarama 2018, byatinda ntibirenze muri Kamena 2018.

Nyuma yo kugaragariza aba ba Minisitiri uko ikibazo giteye, mu ibaruwa yandikiwe Komisiyo y’imibereho mu Nteko ishinga amategeko n’abakozi 5 bo mu Karere ka Rutsiro bahoze bakorera Mituweli muri ako karere, yasomwe na Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Hon. Mukamugema Alphonsine, aho bagaragaza ko bahagaritswe mu kazi nta mperekeza bahawe nta n’ibaruwa ibahagarika bahawe, kuri ubu bakaba bamaze amezi 15 basaba guhabwa ibyo amategeko abagenera.

Ku ruhande rwa za Minisiteri, Gatete Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yagaragaje ko icyo kibazo cyabayeho, ariko haza kubaho kutumva kimwe ugomba kugikemura, hagati ya RSSB (Ikigo cy’Ubwiteganyirize) yari ihawe gucunga Mituweli mu nshingano n’Uturere twari twarahaye amasezerano y’akazi aba bakozi.

Ati “Ni byo koko habayeho ikibazo cyo kutumva kimwe ufite inshingano zo gukemura iki kibazo, ariko twaje gukora inama zinyuranye zo kurebera hamwe uko cyakemuka, twemeza ko uwahaye amasezerano y’akazi aba bakozi agomba kuba ari we unabandikira abasezerera, hakanasuzumwa ibisabwa kugira ngo bahabwe imperekeza zabo.”

Ku kijyanye n’amezi 15 ashize aba bakozi batarahabwa amabaruwa abasezerera ku kazi ndetse nta n’imperekeza, abagize Komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko mu mategeko ayo mezi yose abarwa nk’aho abo bakozi bari mu kazi, akaba ari igihombo kuri Leta kuko bazayahemberwa kandi batakoraga, ari naho umuyobozi wayo Hon Semahundo yahereye asaba urwego rugomba gusezerera aba bakozi mu nyandiko kubikora vuba kugira ngo badakomeza kugusha Leta mu gihombo.

Minisitiri Gatete yagaragarije abadepite igihe ntarengwa aba bakozi uko ari 137 bazaba bahawe imperekeza zabo, aho yasobanuye ko mu Kuboza 2017 dosiye zabo zizasuzumwa, abazaba bafite dosiye zuzuye bakazahita bahabwa amafaranga yabo y’imperekeza muri Mutarama 2018, naho abo dosiye zizaba zituzuye zikazakomeza kuzuzwa, bakazayahabwa muri icyo gihe bitarenze Kamena 2018, mu gihe cyo gusoza ingengo y’imari y’uyu mwaka.

Abakozi bose bahoze ari aba Mituweli mu turere bari 1218, abahawe akazi na RSSB ubwo yahabwaga mu nshingano Mituweli ni 1081, abasigaye badahawe imirimo batanahawe amabarwa abasezerera bo ni 137.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE