2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibigo ngenzuramikorere by’Afurika biraganirira i Kigali ku mikorere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-22 06:37:27

 
Share on:
 
Yasuwe:99
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ibigo ngenzuramikorere bya Leta z’ibihugu by’Afurika byahuriye mu Rwanda tariki ya 20 Ugushyingo 2017 mu nama rusange byiga uko byateza imbere serivisi zirambye mu mirimo bishinzwe mu guteza imbere umugabane w’Afurika.

JPEG - 253.8 kb
Minisitiri w’Ibikorwa remezo Musoni James (ibumoso) ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Maj. Nyirishema Patrick (Foto James R.)

Ejo hashize tariki 21 Ugushyingo 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 14 y’ihuriro ry’ibigo ngenzuramikorere by’Afurika (AFUR) izamara iminsi ine, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo James Musoni, yavuze ko ku mugabane w’Afurika hakiri ibibazo bitandukanye muri serivisi z’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, kuko serivisi ibyo bigo bitanga zikiri nke, ibikorwa remezo bidahagije kandi n’ibihari bimwe usanga bishaje.

Ati “Nyamara iyo urebye mu mwaka wa 2050 inyigo zose zerekana ko hafi kimwe cya kane cy’abatuye isi bazaba batuye muri Afurika kandi benshi bazaba bari mu migi.

Bivuze ko iri huriro rigomba kwiga uburyo bushoboka ko ibi bikorwa remezo bigomba gushyirwaho kugira ngo bijyane n’uku kwiyongera kw’abaturage n’iterambere ry’imigi bizaba koko byujuje ubuziranenge kandi hakazamo n’abashoramari barenze uko bikorwa na Leta gusa.”

Yibukije abagize iryo huriro ko inshingano ya mbere mu mirimo y’ikigo ngenzuramikorere hagomba kubamo ko serivisi z’urwego ngenzuramikorere ziboneka, abantu babasha kuzishyura mu bushobozi bwabo, zirambye kandi zikaba zemewe ku gipimo mpuzamahanga muri serivisi kuko imirimo nk’iyo iba iri hagati y’abakiliya n’abatanga izo serivisi ari bo Leta.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AFUR Debbie Roets yabwiye itangazamakuru ko hakiri ibibazo bitandukanye mu mirimo y’ibyo bigo, igikomeye kikaba ari uguhuza uburyo bwo gushyiraho imikorere hagati ya Leta z’Afurika.

Ati “Ni byiza kuba abashyiraho amategeko n’amabwiriza bari hamwe, aho badashobora kwivangwamo n’ibibazo bya politiki; abashyiraho amabwiriza ubu barisanzuye mu kuvuga ibikibabangamiye, barasangizanya amasomo; ni ukuvuga ngo nidufata nk’urugero rw’amabwiriza y’ahantu runaka bari buyasangize aho batayagira bibatere intege zo kubwira Guverinoma ko hakenewe ibikorwa remezo mu nzira y’iterambere.”

Kugeza ubu ihuriro AFUR rigizwe n’ibigo 33 by’abanyamuryango baturuka mu bihugu 26 byiganjemo ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Afurika y’Amajyepfo, ibihugu byo mu Burengerazuba, Afurika yo hagati n’Algeria yo mu Majyaruguru.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE