2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagare: Benediction Club igiye gufatanya na Project Rwanda kuzamura uyu umukino mu bakobwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-20 09:42:02

 
Share on:
 
Yasuwe:163
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Benediction Club ni ikipe y’umukino w’amagare imaze kumenyekana mu Rwanda kuko yazamukiyemo abakinnyi benshi batandukanye ndetse banakinira ikipe y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare.

JPEG - 173.4 kb
Sempoma Felix uyobora Benediction Club ari kumwe n’abakinnyi ndetse n’abaterankunga

Iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Rubavu ari na ho yashingiwe muri 2005 itangirana n’abakinnyi 3. Umwaka ushize uretse gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu yakinnye isiganwa rya mbere mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ndetse n’uyu mwaka wa 2017 ikaba irimo gukina Tour du Rwanda 2017 isozwa uyu munsi tariki 19 Ugushyingo 2017.

N’ubwo iyi kipe yazamuye abakinnyi benshi mu bahungu mu byiciro byose (abakuru n’ingimbi), muri 2014 yatangije ikipe y’abakobwa ariko ntiyakomeza kubera kubura amikoro.

JPEG - 398.7 kb
Uwanyirigira Leonie (uwa mbere ibumoso) na Nyamucahakomeye Valens bari kumwe n’abakinnyi ba Benediction Club (Foto Bugingo F)

Kuri ubu iyi kipe yabonye umufatanyabikorwa uzabafasha kongera kubyutsa ikipe y’abakobwa igakomera. Umuyobozi w’umushinga “Project Rwanda” mu Rwanda , Nyamucahakomeye Valens yatangarije Imvaho Nshya ko uyu ari umushinga utegamiye kuri Leta ubarizwa no mu Butaliyani ukaba ukorana n’urubyiruko aho bubaka amashuri ariko bakanafasha umwana w’umukobwa gutera imbere mu bintu bitandukanye birimo na siporo.

Yakomeje asobanura byinshi ku bufatanye n’ikipe ya Benediction mu kuzamura umukino w’amagare mu Rwanda. Ati “Tumaze kubona ko ikipe ya Benediction imaze gutera imbere mu rwego rw’abahungu, twifuje ko twafatanya guteza imbere abana b’abakobwa bakora siporo yo gusiganwa ku magare”.

Nyamucahakomeye yavuze ko basuye iyi kipe bagasanga abahungu bafite amagare meza ariko abakobwa bagenda ku magare asanzwe. Ati “Twagize igitekerezo cyo kubaha amagare ngo turebe ko batera imbere kuko amagare ni ibintu bigora kubona, twarisuganyije nka Project Rwanda tubashakira amagare”.

JPEG - 154.2 kb
Uwanyirigira Leonie aganira n’abakobwa bakinira ikipe ya Benediction

Ikipe igiye guhabwa amagare 10 n’ibindi bikoresho by’ibanze
Uwanyirigira Leonie, Umunyarwandakazi uba mu Butaliyani akaba na we ari umunyamuryango wa “Project Rwanda” yatangaje ko batangije iki gikorwa nyuma yo kubona ko Abanyarwandakazi bashoboye uyu mukino ariko bakagira ikibazo cyo kubona ibikoresho. Yagize ati “Benediction yadusabye ubufasha tubemerera ko twabikora birabanza biratugora kuko ni umushinga wari umaze imyaka 2”.

Yakomeje avuga ko bifuzaga gutangirana n’amakipe 2 kugira ngo hage haba amarushanwa, habeho guhangana kw’amakipe ariko ubu bagiye gutangirana n’abakobwa 10 ariko ko nibabona undi ubatera inkunga bazabongera.

Uwanyirigira avuga ko uretse amagare bagomba no gushakira ubwishingizi iyi kipe y’abakobwa kuko ari kimwe mu bintu byatumye iyo Benediction yari yatangije ihagarara. Ku bijyanye n’ibiri tekinike, Uwanyirigira yavuze ko Benediction yabijeje ko ibyo byose nibiboneka ibindi bazabikora kuko bafite abatoza.

Kuri ubu iyi kipe izabona amagare 10 agezweho n’ibindi bikoresho by’ibanze birimo imyambaro, inkweto, ingofero n’ibindi. Uwanyirigira avuga ko aya magare bayakoresheje ku ruganda rumenyerewe mu gukora amagare agezweho anakoreshwa muri “Tour du France” rwa “Bianchi” rubarizwa mu Butaliyani.

Ati “Twabanje kuboherereza ibipimo by’abakinnyi kuko aya magare agezweho ukoreye umuntu igare rikaba rirerire cyangwa rigufi ntabwo byatanga umusaruro. Umutoza Jonathan Boyer yaduhaye urugero rw’igare ari na rwo twatanze”.

Uwangirigira yizeza ko mu minsi ya vuba ibi bikoresho bizaba byageze mu Rwanda. Ati “Amagare ndetse n’ibindi bikoresho bizaboneka vuba kuko byarakozwe igisigaye ni ugushaka uko byagera mu Rwanda”.


Muri Benediction Club bishimiye ubu bufasha

Umuyobozi w’ikipe ya Benediction y’i Rubavu akaba ari n’umutoza, Sempoma Felix yatangarije Imvaho Nshya ko ibi bikoresho bizatuma bazamura uyu mukino mu bakobwa. Ati “Umukino w’amagare urahenze cyane kuko amagare aba ahenze, ubwishingizi bw’abakinnyi n’ibindi. Kuba twabonye abagiye kudufasha ni ikintu gikomeye kizatuma tuzamura uyu mukino mu bakobwa”.

Yakomeje avuga ko iyo ubonye ubwishingizi bw’abakinnyi, ibikoresho nk’amagare uba ubonye umusingi ukomeye watuma ikipe itera imbere ndetse ikanatanga umusaruro ku rwego mpuzamahanga.

Sempoma yakomoje ku mukino wo gusiganwa ku magare mu bakobwa utari watera imbere mu Rwanda, avuga ko ubu bihaye intego yo kuwuzamura ku buryo mu minsi iri imbere bazaba bafite ikipe ikomeye ndetse yanakwitabira amarushanwa akomeye.

Benediction Club yari yashinze ikipe y’umukino w’amagare mu bakobwa igakina imyaka ibiri uyu mwaka ikaba itarigeze igaragara byatewe ahanini n’impanuka umwe mu bakinnyi witwa Uwineza Chance yagize.

Uwineza yari yitwaye neza ku isiganwa rya kabiri yakinnye muri Rwanda Cycling Cup 2016 mu ntera ya Ngororero-Rubavu muri Gicurasi 2017 yegukana umwanya wa mbere, nyuma akora impanuka kuko nta bwishingizi iyi kipe yari ifite bamuvuje ku bushobozi bwabo ndetse uyu mukinnyi birangira bamusabye kutongera gukina uyu mukino.

Iyi kipe ikaba isanzwe imenyerewe mu bahungu aho imaze kuzamura abakinnyi batandukanye barimo Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 na Hadi Janvier wegukanye umudali wa zahabu aba Umunyarwanda wa mbere ubikoze mu mikino y’Afurika “All African Games 2015”.

Abandi bakinnyi bazamuwe n’iyi kipe ni Gasore Hategaka wegukanye shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2017, Mugisha Samuel wabaye umukinnyi uterera kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2016 bigatuma abona ikipe y’ababigize umwuga “Dimension Data for Qhubeka” ndetse na Uwizeyimana Bonaventure wegukanye intera ya 5 muri La Tropicale Amissa Bongo muri 2014, irushanwa rya mbere muri Afurika ndetse akaba yaregukanye intera ya 5 muri Tour du Rwanda 2017.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE