2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Leta irashimira abanyamadini gutegura bihagije abagiye kurushinga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-20 06:13:15

 
Share on:
 
Yasuwe:123
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta irashimira abanyamadini n’amatorero gutegura mu buryo buhagije abagiye gushinga ingo zabo, akaba ari umusanzu ukomeye batanga mu kubaka ingo zikomeye mu muryango nyarwanda.

JPEG - 180.4 kb
Musenyeri Mbonyintege Simaragde, Umushimba wa Diyosezi ya Kabgayi

Musenyeri Simaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi wari witabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bukwe bw’Abanyarwanda, yasobanuye uburyo Kiliziya Gatolika ifasha abakobwa n’abahungu bagiye gushinga ingo zabo mu kubigisha ibijyanye n’umubano w’abashakanye.

Ati “Kiliziya Gatolika yashyizeho uburyo bunoze bwo kwigisha abasore n’inkumi bagiye kurushinga iby’umubano w’abashakanye kandi mu gihe gikwiriye, bagahabwa inyigisho zizabafasha kubaka urugo rwabo rugakomera.”

Avuga ko hari abaza basaba ko izo nyigisho zihutishwa, ariko bakabwirwa amasomo bagomba guhabwa uko angana n’igihe agomba gufata, utabishoboye akajya ahandi naho ubishoboye agatuza agahabwa inyigisho zizamufasha kubaka urugo ruzima rubereye Imana n’abantu.

Musenyeri Mbonyintege agaruka ku bwoba n’ubwuzu biranga imiryango ihana abageni, aho usanga bashaka kumenya mu buryo bwa gakondo uko umubano w’abana babo uzaba cyangwa uko ubukwe buzagenda, bagatangira gushakira imbaraga ahandi aho kuzishakira ku Mana.

Ati “ Aho ni ho Kiliziya ifasha Abakirisitu bagiye kurushinga n’imiryango bavukamo kurenga ubwoba bw’ibishobora kwica ubukwe bwabo n’ubwuzu bw’ibirori by’abana babo.”

Musenyeri Mbonyintege kandi agaruka ku myiteguro yihuse y’abagiye kurushinga, ibateza kwinjira mu madeni batazashobora kwishyura, ashobora no gusenya urugo rwabo.

Ati “Kubaka urugo rushingiye ku madeni bihungabanya umuryango, kandi gushishikariza abagiye kurushinga gutegura mu gihe gihagije ubukwe bwabo bibarinda amadeni ya Banki, ashobora kubasenyera mu gihe gito bashinze urugo.”

Musenyeri Rwaje Onesphore na we ashimangira ko amadini n’amatorero agira uruhare rugaragara mu kubaka ingo zikomeye z’abashakanye, mu nyigisho bahabwa mbere y’umubano wabo.

Ati “Mu itorero ry’Abangilikani, twigisha abasore n’inkumi bagiye kurushinga iby’umubano w’abashakanye mu gihe cy’amezi 6, tukabaganiriza bihagije ubwabo ari babiri ndetse tukagira n’igihe duhamagaza ababyeyi babo, tukaganira turi 7.”
Musenyeri Rwaje yemeza ko inyigisho zitangwa n’abihayimana ku bagiye ku rushinga zigirira umumaro munini abo bana, kandi zikanabaherekeza mu mibereho ya buri munsi y’urugo rwabo.

Ariko kandi Musenyeri Rwaje anenga cyane ababyeyi bivanga mu rukundo rw’abana babo bashingiye ku moko n’amadini, aho avuga ko iyo bigenze bityo ababyeyi ntibabashe kumvikana n’abana kuri icyo kintu, ngo ntibibuza ko itorero ribabera ababyeyi kandi rikabasezeranya, ngo ik’ingenzi ni uko abana baba babyumvikanaho hagati yabo.

Ati “Iyo havutse ibibazo by’ubwumvikane buke bw’ababyeyi n’abana babo bagiye kurushinga, twebwe nk’abanyamadini ntibitubuza kubasezeranya no kubabera ababyeyi.”

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE