2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Areruya yabaye umunyarwanda wa gatatu wegukanye Tour du Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-20 06:09:16

 
Share on:
 
Yasuwe:162
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kigali-Kigali (120 km)
1. Ndayisenga Valens 02h58’13’’
2. Ebrahim Redwan 02h58’13’’
3. Piper Cameron 02h58’13’’
4. Holler Nikodemus 02h58’13’’
5. Eyob Metkel 02h58’13’’
6. Jeannes Matthieu 02h58’17’’
7. Pellaud Simon 02h58’17’’
8. Kipkemboi Salim 02h58’17’’
9. Van Engelen Adne 02h58’17’’
10. Kangangi Suleiman 02h58’17’’
Urutonde rusange (821 km)
1. Areruya Joseph 20h21’29’’
2. Eyob Metkel 20h21’57’’
3. Kangangi Suleiman 20h22’58’’
4. Nsengimana Jean Bosco 20h23’39’’
5. Byukusenge Patrick 20h24’37’’
6. Ndayisenga Valens 20h24’48’’
7. Jeannes Matthieu 20h24’53’’
8. Munyaneza Didier 20h25’26’’
9. Okubamariam Tesfom 20h25’55’’
10. Pellaud Simon 20h27’14’’

Imyanya Abanyarwanda basojeho

14. Uwizeye Jean Claude 20h31’40’’
18. Tuyishimire Ephrem 20h34’29’’
24. Mugisha Samuel 20h40’02’’
27. Hategeka Gasore 20h43’50’’
32. Uwizeyimana Bonaventure 20h52’48’’
35. Mfitumukiza Jean Claude 21h02’31’’
39. Rugamba Janvier 21h13’58’’
42. Hakiruwizeye Samuel 21h18’54’’
43. Uwingeneye Jimmy 21h23’40’’
49. Ruberwa Jean 21h37’44’’

Areruya Joseph wazamukiye mu ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana ubu akaba akinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ikaba ibarizwa mu Butaliyani ni we wegukanye Tour du Rwanda 2017 yatangiye tariki 12 igasozwa tariki 19 Ugushyingo 2017.

JPEG - 251.2 kb
Areruya Joseph nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2017

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko abaye Umunyarwanda wa 3 wegukanye Tour du Rwanda nyuma yo kuba mpuzamahanga muri 2009, abandi bayegukanye ni Ndayisenga Valens (2014 na 2016) ndetse na Nsengimana Jean Bosco wayegukanye muri 2015.

Ndayisenga yanze kuviramo aho
Tour du Rwanda 2017 yasoje n’intera ya 7 aho abasiganwa bazengurutse inshuro 10 inzira yo kuva kuri Sitade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga-Nyarutarama-RDB bakagaruka kuri Sitade Amahoro. Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 yanze kuviramo aho maze yegukana iyi ntera y’ibilometero 120 akoresheje amasaha 2, iminota 58 n’amasegonda 13 akaba yaranganyije ibihe n’abakinnyi 4 barimo na Eyob Metkel wari uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Areruya yinjiye mu bakinnyi begukanye Tour du Rwanda

Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga ikajya ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi “UCI” imaze gukinwa inshuro 9. Kuva 2009 kugeza 2013 yatwawe n’abanyamahanga, kuva 2014 kugeza 2017 itwawe n’Abanyarwanda.

Areruya Joseph akaba yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 abikesha intera ebyiri yegukanye harimo iya Kigali-Huye ari nayo ya mbere ndetse n’intera ya 3 ya Rubavu-Musanze.

Indi ntera yatumye yegukana uyu mwanya ni iya Musanze-Nyamata ategukanye ariko we na mugenzi we Eyob Metkel basize Simon Pellaud wari wafashe umwanya wa mbere ku ntera ya kabiri ya Nyanza-Rubavu.

Muri rusange Areruya Joseph yakoresheje amasaha 20, iminota 21 n’amasegonda 29 mu ntera y’ibilometero 821 akaba yarakurikiwe na Eyob Metkel ukomoka muri Eritrea bakinana muri Dimension Data for Qhubeka wakoresheje amasaha 20, iminota 21 n’amasegonda 57 naho ku mwanya wa 3 haza Kangangi Suleiman ukomoka muri Kenya akaba akinira Bike Aid yo mu Budage wakoresheje amasaha 20, iminota 22 n’amasegonda 58.

Areruya Joseph akaba yaratangaje ko byamushimishije cyane kuko byari mu nzozi. Ati “Ndishimye kuba nanjye ngiye mu bakinnyi begukanye Tour du Rwanda”. Yakomeje avuga ko gutwara irushanwa nk’iri bisaba imbaraga nyinshi kuko abakinnyi bose baba bayishaka.

Mu bakinnyi 10 ba mbere harimo Abanyarwanda 5 barimo Areruya, Nsengimana, Ndayisenga, Bukusenge Patrick na Munyaneza Didier witabiriye bwa mbere Tour du Rwanda.

Uwegukanye Tour du Rwanda nk’uko bisanzwe akaba ahabwa amafaranga 1 900 y’amadolari y’Amerika.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” Bayingana Aimable yatangaje ko bishimiye uko Tour du Rwanda yagenze. Yakomeje avuga ko nta kintu giteye ubwoba cyabaye nk’impanuka ikomeye n’ibindi.

Mu bindi bihembo byatanzwe
Tour du Rwanda iheruka, Mugisha Samuel ni wabaye umukinnyi wahize abandi kuzamuka ariko uyu mwaka iki gihembo cyahawe, Mebrahtom Natnael ukomoka muri Eritrea akaba yaragize amanota 48 akurikirwa na Greene Edward wo muri Afurika y’Epfo akaba akinira ikipe ya Lowestrates.ca yo muri Canada n’amanota 36 naho ku mwanya wa 3 haza Nsengimana n’amanota 34. Aha uwa mbere akaba ahabwa amadolari 300, uwa kabiri 150 uwa gatatu akabona 50.

Nsengimana Bosco waje hafi ku rutonde nk’umunyarwanda ukina imbere mu gihugu yahawe igihembo cya moto y’uruganda rukorera mu Rwanda “RMC”.

Dimension Data ni yo yegukanye umwanya wa mbere
Tour du Rwanda 2017 yitabiriwe n’amakipe 15 n’abakinnyi 73 ariko hasoza abakinnyi 57. Mu bakinnyi 16 batasoje isiganwa harimo 3 b’Abanyarwanda ari bo Nizeyimana Alexis, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Nduwayo Eric.

Nyuma y’isiganwa muri rusange ikipe ya Dimension Data for Qhubeka ni yo yabaye iya mbere ikurikirwa na Team Rwanda naho ku mwanya wa 3 haza Bike Aid.

Amakipe 13 ni yo yabashije kujya ku rutonde kuko andi abiri Tirol yo muri Autriche na Dukla Banska Bystrica yo muri Slovakia nta bakinnyi 3 zari zisigaranye mu irushanwa.

Tour du Rwanda 2017 yatwaye asaga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu baterankunga batandukanye barimo MINISPOC, Skol, Cogebange, RwandAir, Rwanda Tea, SP, Sebamed, Inyange, Rwanda Foam, Radiant, Ameki Color n’abandi.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE