2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

WASAC Ltd yatangiye guhangana n’igihombo cy’amazi mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-17 14:59:24

 
Share on:
 
Yasuwe:143
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guhera tariki 10 Ugushyingo 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bugamije gukangurira abaturage kubungabunga ingano y’amazi ahomba atarabageraho.

Ubu bukangurambaga butangijwe mu gihe imibare igaragaza ko amazi ameneka ataragera ku banyarwanda agera kuri 35% bitewe no kwangirika kw’imiyoboro hubakwa imihanda n’ibindi bikorwa remezo, amatiyo aturika kubera kutihanganira ingufu z’amazi, amatiyo ashaje n’atoborwa n’abajura n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Ltd Eng. Muzola Aime, yahamije ko ubu bukangurambaga buzasiga impinduka zigaragara cyane ko bwatangiranye n’imishinga yo guhanga imiyoboro mishya y’amazi no gusimbuza iyari ishaje, itajyanye n’ubushobozi bw’amazi no kongera ingano y’amazi mu bice bitandukanye mu gihugu.

JPEG - 508.6 kb
Eng Muzola, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Ltd

Ubukangurambaga bwatangijwe no guhemba Yasiri Rukundo w’imyaka umunani y’amavuko, wafotowe agerageza gufunga itiyo nto yari yatobotse, nk’ikimenyetso cy’uko WASAC itazatezuka gushimira indashyikirwa mu kubungabunga amazi n’ibikorwa remezo.

Eng. Muzola ati “Twahembye uyu mwana kugira ngo n’abandi barebereho ariko buri mwaka tuzajya dufata abantu bagiye bagaragaza ibikorwa byo kubungabunga amazi. Icyo dushyira imbere ni nimero 3535 ihamagarwa kugira ngo umukozi wa WASAC akemure ikibazo cyavutse kuko hari amatiyo manini atoboka asaba ubundi buhanga.”

Yakomeje asobanura ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gusubiza abagenerwabikorwa byihuse binyuze mu buryo bw’itumanaho bunyuranye, gukangurira abaturage kwamagana abangiza imiyoboro y’amazi n’ibindi.

JPEG - 212.6 kb
Rukundo Yasiri wahembewe gufunga itiyoo yamenaga amazi

Ni inshingano za buri wese gukumira igihombo cy’amazi

Ubuyobozi bwa WASAC burahamya ko ari inshingano za buri munyarwanda guhangana n’igihombo cy’amazi (Non Revenue Water/NRW), kuko abaturage n’ubuyobozi bahuje imbaraga.

Iki gihombo gishobora guturuka ku mpamvu zigaragara n’izitagaragara. Mu zigaragara harimo gupfumuka kw’amatiyo, gukama kw’amazi, ubujura bw’amazi n’izindi, mu gihe izitagaragara zibonekamo gukoresha nabi za mubazi (compteurs) cyangwa gutanga inyemezabwishyu nabi.

WASAC Ltd ntiyahangana n’iki bibazo yonyine kuko bikorerwa mu bagenerwabikorwa, bakaba ari bo bashobora gutanga umusanzu munini mu guhangana na byo.

JPEG - 123.5 kb
WASAC Ltd irahamya ko ikomeje guhatana ngo buri munyarwanda agerweho n’amazi meza ahagije

Mu guhangana n’impamvu zigaragara n’izitagaragara zitera ibihombo by’amazi, WASAC Ltd irakangurira Abanyarwanda kwitabira guhamagara no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugeza amakuru ku buyobozi bwa WASAC.

Ubufasha bw’abaturage mu mijyi no mu byaro bwitezweho kugira uruhare rukomeye cyane mu gutanga amakuru ku miyoboro n’ibindi bikorwa remezo byangirika, ahibwe amazi cyangwa se imikorere mibi ishingiye ku kwishyura amafaranga.

Nubwo hari abazajya bahabwa ibihembo, ubuyobozi bwa WASAC Ltd bwifuza ko buri muturage yakora icyiza atagamije igihembo, kuko amazi ari ubuzima kuri we ndetse no ku bindi binyabuzima byose bimuzengurutse.

Umuturage ufashe iya mbere aba yirinze akanarinda bagenzi be ku bura amazi mu buryo budafututse no kwirinda ruswa y’abakwihisha inyuma y’ibura ry’amazi bakaka ruswa abaturage babuze amazi bafiteho uburenganzira busesuye. Uramutse ubonye ikibazo wahamagara 0783834141.

Icyo buri wese asabwa ni ugutanga amakuru ku matiyo n’ibindi bikorwa remezo byangiritse, ku nyemezabwishyu yahawe nabi, ku kubarirwa nabi ingano y’amazi yakoresheje mu kwezi n’ibindi bibazo yagira adasobanukiwe.

JPEG - 532.5 kb
Amatiyo ari gushyirwa mu muyoboro uzakwiza amazi mu karere ka Kicukiro

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE