2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Korali Inkurunziza yateguye igitaramo cyo gushima Imana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-17 08:16:16

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Niyomungeri Aaron ushinzwe ibijyanye n’imenyekanishabikorwa muri korali Inkurunziza ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi riherereye mu Bibare mu Mujyi wa Kigali yatangarije Imvaho Nshya ko ku ya 2 Ukuboza 2017 kuri urwo rusengero iyo korali izahakorera igitaramo cyo gushima Imana.

JPEG - 293.5 kb
Aba ni abagize korali Inkurunziza

Igiterane bazakora yavuze ko kizaba kinagamije gufasha bamwe mu batishoboye hakaba hazakusanywa inkunga yo kubafasha.

Yagize ati “Muri icyo gitaramo hazanabaho ugukusanya ubufasha bwo kugeza kuri bamwe mu batishoboboye”.

Iyi korali kandi izashyigikirwa n’andi makorali harimo iyitwa Abakurikiyeyesu Familly yo ku Kacyiru, Abahamya ba Yesu yo ku Muhima na korali Agape yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri icyo gitaramo kandi iyo korali ngo izamurika indirimbo zayo nshya ziririmbye mu rurimi rw’Igiswahili.

Korali Inkurunziza yatangiye mu 1999 ikaba imaze kugira Alubumu 9 zikoze mu buryo bw’amajwi n’izindi 5 zikoze mu buryo bw’amashusho.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE