2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali yihaye intego yo kurandura kunywa itabi mu ruhame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-17 08:01:18

 
Share on:
 
Yasuwe:84
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yatangaje ku mugaragaro intego Umujyi wa Kigali wihaye mu kurwanya kunywera itabi mu ruhame kugira ngo hirindwe indwara zitandura ziterwa no kunywa itabi, yaba ku urinywa cyangwa urimunywerwa iruhande.

PNG - 736.2 kb
Kunywera itabi mu ruhame ni bibi kuko imyotsi yaryo igira ingaruka no ku buzima bw’abatarinywa

Mu ijambo rye, Nyamulinda yavuze ko bita ku buzima bw’abatuye i Kigali kuko ubu atari yo ntego ya mbere ishyizweho mu kurwanya indwara zitandura kuko hashyizweho n’uburyo bwo gukora siporo rusange buri kwezi, yongeraho ko kandi iyi ari politiki ya Leta yo kurwanya itabi mu kwirinda indwara zitandura.

Kugira ngo ibi bigerweho, Umujyi wa Kigali uzafatanya na Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo k’igihugu kita ku buzima (RBC), ‘Bloomberg philanthropies’ binyujijwe mu mushinga ‘Vital strategies’ mu gushyiraho ibisubizo mu gukiza ubuzima bw’abantu yaba aho baba, bakorera n’aho bidagadurira.

Kunywa itabi bigira ingaruka ku buzima bw’urinywa, uwegereye aho barinywera, ibidukikije nk’amazi n’ibindi. Itabi kandi riza ku isonga mu bitera indwara nka kanseri zo mu mwanya w’ubuhumekero, indwara y’umutima, kwangirika kw’imiyoboro itwara amaraso no kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso.

Si ibyo gusa kuko n’ubukungu bw’igihugu buhangirikira mu gihe igihugu kirimo kwita ku barwayi barwaye indwara zikomoka ku itabi nk’uko Habiyaremye François wari uhagarariye Ikigo k’igihugu kita ku buzima yabivuze.

Ngamije Joseph wari uhagarariye ‘Vital strategies’ avuga ko atari itegeko kureka itabi ariko bazakomeza gukora ubukangurambaga mu kurwanya kunywa itabi kuko umunywi w’itabi aba nibura afite ibyago bingana na 70% byo kurwara indwara zitandura ziterwa n’itabi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012-2013 bugaragaza ko 13% by’Abanyarwanda bafite imyaka y’ubukure banywa itabi, ku isi abagera kuri miliyoni zirindwi (7) bapfa buri mwaka bazize itabi.

TWAGIRAMUNGU JEAN BAPTISTE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE