2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Marchal Ujeku yongeye gukora mu nganzo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-16 06:38:23

 
Share on:
 
Yasuwe:45
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ujekuvuka Emmy Marchal ukoresha mu muziki izina rya Marchal Ujeku afatanyije n’uwiyita mu muziki Alto basohoye indirimbo iri mu rurimi rw’Amahavu rwo ku Nkombo iyi ndirimbo ikaba yitwa “Niko ndi”.

Aganira n’Imvaho Nshya Marchal Ujeku yavuze ko iyo ndirimbo irimo ubutumwa bubwira abakobwa ko batagomba kwizera ababizeza ibitangaza.

JPEG - 265 kb
Ujeku (Uwa gatatu uvuye ibumoso) ari kumwe n’ababyinnyi be

Yagize ati “Iyi ndirimbo yerekeranye n’urukundo rwo hagati y’umukobwa n’umuhungu aho mba nsaba bashiki bacu kutizera ababizeza ibitangaza”.

Iyo ndirimbo ifite imibyinire, imicurangire n’imiririmbire y’aho akomoka kandi yavuze ko amaze kugerageza kuyiteza imbere.

Kugira ngo abashe guteza imbere uwo muziki yavuze ko yafashe umwanzuro wo kubaka inzu itunganya umuziki ikorera mu mujyi wa Kigali. Iyo nzu kandi ngo nta bwo ari we ifasha gusa ahubwo ifasha n’abandi bahanzi.

Uretse kuba iyo nzu imufasha mu buhanzi bwe ngo inamufasha mu rindi terambere rye. Kuba aririmba injyana yihariye, yavuze ko bituma umuziki we ukundwa n’abantu benshi ngo kandi bituma atumirwa mu bitaramo binyuranye no mu maserukiramuco abera mu Rwanda no hanze yarwo.

Ujeku uririmba mu mahavu avuga ko afite gahunda yo kuzamura ubuhanzi bwe bukagera kure yerekana ubwiza bw’injyana bw’aho akomoka.

Muri iyi minsi ngo afitanye imishinga yo gukorana indirimbo na Dr Jose Chameleone ndetse na Eddy Kenzo.
Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yari asanzwe afite harimo iyitwa “Bombole Bombole” yakoranye na Jay Polly.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE