2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tour du Rwanda 2017: Areruya yegukanye intera ya 3, Pellaud aguma ku mwanya wa mbere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-16 06:34:20

 
Share on:
 
Yasuwe:48
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Rubavu-Musanze (97,1 km)
1. Areruya Joseph 02h23’25’’
2. Avila Vanegas 02h23’25’’
3.Ukiniwabo Rene 02h23’25’’
4. Pellaud Simon 02h23’25’’
5. Eyob Metkel 02h23’25’’
6. Goudin Valentin 02h23’25’’
7. Mebrahtom Natnael 02h23’25’’
8. Holler Nikodemus 02h23’25’’
9. Tuyishimire Ephrem 02h23’25’’
10. Debretsion Aron 02h23’25’’

Urutonde rusange (401.3 km)

1. Pellaud Simon 10h13’47’’
2.Areruya Joseph 10h14’47’’
3.Ndayisenga Valens 10h15’04’’
4. Kangangi Suleiman 10h15’08’’
5.Byukusenge Patrick 10h15’12’’

Imyanya Abanyarwanda bariho
7. Munyaneza Didier
10. Nsengimana Jean Bosco
14. Hategeka Gasore
16.Uwizeye Jean Claude
17. Tuyishimire Ephrem
21. Mugisha Samuel
28. Nduwayo Eric
30. Mfitumukiza Jean Claude
32. Uwizeyimana Bonaventure
34. Ukiniwabo Rene
46. Rugamba Janvier
47. Ruberwa Jean
50. Uwingeneye Jimmy
57. Nizeye Alexis
60. Hakiruwizeye Samuel

Uyu munsi
Musanze-Nyamata (120.5 km)

Areruya Joseph nyuma yo kwegukana intera ya mbere ya Tour du Rwanda ya Kigali-Huye agafata umwanya wa mbere ku rutonde ariko ku ntera ya kabiri ntabashe kwitwara neza ndetse akanatakaza umwanya wa mbere, intera ya 3 ya Rubavu-Musanze yabaye ejo hashize tariki 15 Ugushyingo 2017 yaramuhiriye arayegukana ariko, Pellaud Simon aguma ku mwanya wa mbere muri rusange.

JPEG - 131.9 kb
Areruya Joseph ubwo yari amaze gutanga abandi mu murongo i Musanze

Iyi ntera yatangiriye i Rubavu aho abakinnyi 68 muri 73 batangiye Tour du Rwanda 2017 babanje kuzenguruka inshuro 4 umujyi wa Rubavu nyuma bakerekeza i Musanze ahari intera y’ibilometero 97,1 . Areruya Joseph usanzwe uzwiho guhatana agatanga abandi mu murongo “Sprint” yageze ku murongo ari uwa mbere mu gikundi cy’abakinnyi 33 bose bakoresheje amasaha 2, iminota 23 n’amasegonda 25.

Areruya akaba yarakoresheje ibihe bimwe na Pellaud Simon ari byo byatumye agumana umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Nyuma y’iyi ntera ya 3, mu bilometero 401,3, Pellaud Simon akomeje kuyobora aho amaze gukoresha amasaha 10, iminota 13 n’amasegonda 47 ararusha Areruya Joseph, umunota kuko amaze gukoresha amasaha 10, iminota 14 n’amasegonda 47.

N’ubwo Areruya atabashije gukuramo umunota asigwa na Simon Pellaud atangaza ko byamushimishije kwegukana iyi ntera ko bizeye kwitwara neza mu ntera zisigaye bakaba bakuramo uyu munota bityo u Rwanda rukegukana Tour du Rwanda 2017.

Uyu munsi harakinwa intera igoranye

Uyu munsi tariki 16 Ugushyingo 2017 harakinwa intera ya 4 aho abasiganwa bahaguruka mu mujyi wa Musanze basoreze i Nyamata mu Karere ka Bugesera banyuze mu mujyi wa Kigali. Iyi ntera ntabwo iba yoroshye kuko kuva i Musanze kugera i Kigali harimo imisozi myinshi gusa kuva i Kigali ugera i Nyamata akaba ari ahantu hatambitse. Iyi ntera iraba iresha n’ibilometero 120,5 ni yo Abanyarwanda bitezemo kwitwara neza kuko basanzwe bitwara neza ahantu hazamuka.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE