2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyeshuri 20 ba UR na 20 b’u Bwongereza mu bufatanye mu mishinga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-16 06:12:24

 
Share on:
 
Yasuwe:34
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyeshuri 20 biga muri Kaminuza y’u Rwanda na 20 biga muri Kaminuza ya Westminster yo mu Bwongereza, ishami ry’ubucuruzi, batsuye umubano hagati yabo ugamije gukorana imishinga y’iterambere.

JPEG - 314.4 kb
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda n’abayobozi banyuranye nyuma yo kuganira n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Westminster yo mu Bwongereza

Aba banyeshuri baherekejwe n’abayobozi babo baganiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ugushyingo 2017 ku kicaro cy’Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda giherereye ku Kacyiru.
Mu biganiro bagiranye, babanje kwibwirana no kumenyana hagati yabo n’abayobozi b’impande zombi, batangira kuganira ku byo bakwiye gukora byabafasha kwiteza imbere nk’urubyiruko.

Prof. Phil Cotton, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wari waherekeje abanyeshuri kuganira na bagenzi babo bo mu Bwongereza, yatangiye asuhuzanya n’umuyobozi wa Kaminuza ya Westminster, bavugana uburyo bwo gutsura umubano hagati y’impande zombi bafasha abanyeshuri bayoboye gukora imishinga ibyara inyungu.

Umuyobozi wa Kaminuza yo mu Bwongereza na we yishimiye uyu mubano wa kaminuza zombi, ashimangira ko abanyeshuri ba Kaminuza zombi bazakorana nta kibazo, kuko Abanyarwanda n’Abongereza basanzwe ari inshuti.

Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari bitabiriye ibi biganiro batangarije Imvaho Nshya impamvu y’uyu mubano ugamije ibikorwa na Kaminuza ya Westminster byo gukorana imishinga ibyara inyungu ngo babashe kwiteza imbere.

Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’iyamamazabikorwa (Marketing), Shyaka Charles, yabwiye Imvaho Nshya uko yagize amahirwe yo kuba mu banyeshuri 20 bagirana umubano na kaminuza yo mu Bwongereza, bakazakorana imishinga.

Ati “Twanditse dusaba kugirana umubano n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Westminster turi benshi tugera nko ku banyeshuri 200 ariko bashaka 20 gusa. Twahabwaga ibibazo tukabisubiza, ari nako gutsinda akaba ari twe duhabwa aya mahirwe.”

Avuga ko gukorana imishinga inyuranye ibyara inyungu n’abanyeshuri b’iyo kaminuza bizafasha abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda kunguka ubunararibonye mu bijyanye no gutegura imishinga, bakunguka ubumenyi mu kuyishyira mu bikorwa kandi bikabahesha kuba ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Muhire Keneddy, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’imari n’ubukungu, avuga ko yishimiye kubona aya mahirwe yifuzwaga na benshi mu bo bigana.
Asobanura inzira yanyuze ngo agere ku gutoranywa mu banyeshuri 20 bifuzwaga ko ari uko yasubije neza ibibazo yabazwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi ibisubizo byiza akaba abikesha ubumenyi yakuye mu byiciro by’amashuri yanyuzemo, abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza.

Ati “Kugira ngo mbe umwe mu banyeshuri 20 bifuzwaga, byamfashe imbaraga, byaturutse ku muhate wo kwiga, nabajijwe ibibazo byinshi mbasha kubibonera ibisubizo, bimpesha kuba umwe mu bazakorana imishinga n’abanyeshuri bo mu Bwongereza.”

Umuyobozi w’Ikigega gitera inkunga imishinga y’abagore n’urubyiruko (BDF), Nkusi Livingstone na we wari witabiriye ibi biganiro by’abanyeshuri akaba ari n’iki kigega kizatera inkunga imishinga izaba yemejwe, yasobanuye imikorere ya BDF n’uruhare ifite mu iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aboneraho umwanya wo gushishikariza urubyiruko n’abagore kwitabira gukora imishinga ibyara inyungu ikishingirwa na BDF.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda n’abo muri Kaminuza ya Westminster basoje bemeranyije kuzongera guhurira mu biganiro mu rwego rwo kunoza imishinga yabo.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE