2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Safi yasohoye indirimbo ya mbere atari muri Urban Boys

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-15 08:48:24

 
Share on:
 
Yasuwe:245
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’uko Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba asezeye mu itsinda yahozemo rya Urban Boys yasohoye indirimbo ya mbere yitwa “Got it” ari kumwe na Ngabo Médard Jobert wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Meddy.

JPEG - 239.5 kb
Niyibikora Safi uzwi nka Madiba

Indirimbo nshya aba bahanzi bombi bahuriyemo ni indirimbo ivuga ku rukundo.
Meddy aba abwira umukobwa ko atamwizeza ibitangaza byo kuba yamugurira imodoka zihenze ngo ahubwo amwemereye, yamukunda uko bishoboka kuko amufitiye urukundo ruzira uburyarya.

Akomeza amwinginga amusaba kumubera umukunzi anamusaba kumubera igisubizo cye cyo mu buzima amubera byose.

Umuhanzi Safi Madiba na we mu magambo aririmba hari aho abwira umukobwa ko ntacyo akwiye gutinya ko ahari n’iyo iminsi yaba mibi amwizeza kandi ko nta cyo yamwima agifite. Ibyo aba amubwira kandi amuhamiriza ko abivuze abikuye ku mutima ko nta cyabatandukanya n’iyo Safi yajya kure ye.

Abantu banyuranye bagaragaje ko bishimiye iyo ndirimbo batanga ibitekerezo banyuze ku rubuga rwa youtube Meddy yashyizeho iyo ndirimbo.

Mu 2007 ni bwo itsinda rya Urban Boys ryari ryaravukiye mu karere ka Huye rigizwe n’abahanzi batanu haza gusigaramo batatu, Safi wari mu bari bararisigayemo mu minsi yashize na we yaje kurivamo ahanini ngo biturutse ku bwumvikane buke yagiranaga na mugenzi we Nizzo uzwi nka Kaboss.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE