2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Yverry yakiriye neza izina “Umutima” abafana be biyise

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-15 08:45:59

 
Share on:
 
Yasuwe:102
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Rugamba Yves ukoresha mu buhanzi izina rya Yverry yatangarije Imvaho Nshya ko yishimiye izina “Umutima” abafana be bahisemo kwiyita.

JPEG - 250.8 kb
Umuhanzi Yverry (Uwa gatanu uvuye iburyo) ari kumwe na bamwe mu bafana be

Iki gikorwa bakoreye i Kigali mu mpera z’icyumweru cyatambutse yahamije ko cyamushimishije cyane ngo n’ubwo abafana bose batabashije kugera aho cyabereye bitewe n’uko imvura yaguye bamwe ikababuza.

Yagize ati “Ni igikorwa cyanshimishije kuko natangiye ubuhanzi ndi umwe none nabonye abantu benshi banshyigikiye”.

Mu rwego rwo kugira ngo akomeze ubuhanzi bwe, abo bafana kandi bemeye kumwishyurira indirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Muri iyi minsi yavuze kandi ko ahugiye mu gukora amashusho y’indirimbo ye yitwa “Mbona dukundana” ngo kandi bitarenze ibyumweru bibiri izaba isohotse.
Uyu muhanzi yamenyekanye by’umwihariko ku ndirimbo yitwa “Nk’uko njya mbirota”.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE