2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Bakoze igitaramo cyo gushimira Leta yashyizeho ishuri rya muzika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-15 08:43:16

 
Share on:
 
Yasuwe:85
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyeshuri uyu mwaka barimo gusoza kwiga ibijyanye n’umuziki ku ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi ku Nyundo mu Karere ka Rubavu ku ya 13 Ugushyingo 2017 mu iseminari nto yo ku Nyundo bakoze igitaramo cyo gushimira Leta yashyizeho iryo shuri ryabafashije kwiga umuziki n’abandi bose babafashije mu myigire yabo.

JPEG - 331.8 kb
Bamwe mu bigaga umuziki bari bateguye igitaramo

Mbere y’uko igitaramo kiba uwitwa Ndayishimiye Rachel umwe mu bigaga muri iryo shuri ibijyanye n’umuziki yatangarije Imvaho Nshya ko imyaka itatu bize kuri iryo shuri bungutse byinshi akaba ari yo mpamvu biyemeje gukora icyo gitaramo cyabaye.

Ati “Ni igitaramo cyo gushimira Leta yashyizeho ishuri ryacu ryo kwiga umuziki, byaduhesheje amahirwe akomeye none tumaze kuhakura ubumenyi. Ni ibintu twishimira kuko byatangiye kudutunga kandi ni umwuga twahisemo uzadutunga ubuzima bwacu bwose”.

Abakoze igitaramo ni abanyeshuri 24 barimo gusoza amasomo uyu mwaka muri iryo shuri gusa umwaka wabanje hari harasoje amasomo abandi 29.
Ishuri rya muzika ryo ku Nyundo rimaze imyaka ine ritangiye. Abanyeshuri biga muri iryo shuri kubera ubuhanga bwabo mu muziki bakunda kwifashishwa mu bitaramo bikomeye binyuranye aho baba bunganira abandi bahanzi mu buryo bw’amajwi.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE