2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: ‘Made in Rwanda’ izabera igisubizo urubyiruko rwiga ubudozi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-15 07:42:46

 
Share on:
 
Yasuwe:87
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rwiga umwuga w’ubudozi mu kigo kigisha imyuga kiri ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ruvuga ko gahunda ‘Made in Rwanda’ ari yo yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda iziye igihe kuko nibamara kwiga bazajya guhangana ku isoko ry’umurimo.

JPEG - 254.7 kb
Aba ni banyeshuri biga umwuga w’ubudozi mu kigo cya Kimisigara

Nzamwitakuze Petronilla, umunyeshuri wiga imyuga muri iki kigo, avuga ko inzozi ze nyuma yo kurangiza uyu mwuga, Made in Rwanda izamubera igisubizo, kuko igihe azashobora guhangana ku isoko ry’umurimo atazabura akazi, azakora ibijyanye n’ibikorerwa mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko afite ikizere kuko yaje kwiga uyu mwuga nta we uwumuhitiyemo, ikindi kandi n’ubwo hari abandi bamucaga intege bavuga ko kwiga imyuga bigaragara nk’ibigayitse ariko ku bwe akabona itagayitse kuko ushobora kuyiga bikazamubeshaho.

Ndagijimana Emmanuel na we yavuze ko inzozi ze ajya kwiga uyu mwuga yagira ngo atazagira aho ahurira n’ubushomeri ngo kuko iyo urangije amashuri yisumbuye ubura akazi ariko iyo urangije imyuga udashobora kubura icyo ukora.

Akomeza atangaza ko yatangiye atazi n’uko bashyira urushinge mu mashini ubu akaba ashobora kudoda ikoti, akaba ageze ku maribaya y’abagore, asanga ‘Made in Rwanda’ izaba igisubizo k’inzozi ze.

Mushimiyimana Emerance na we wiga uwo mwuga avuga ko yatangiye kuwiga awubona nk’uwagaciro mu gihe hari urubyiruko rusanga rutize amashuri yisumbuye rutakwiga. Ati “Nagarukiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye, ariko aho ngeze mu gihe cy’amezi 10 gusa nshobora kwidodera imyenda mishyashya n’abo mu muryango wanjye.”

Mukaderevu Theopiste, umwarimu muri iryo shuri ryigisha ubudozi, avuga ko inzozi z’urwo rubyiruko zizagerwaho kuko ibyo bakora bimwereka ko hari ikizere mu gihe bamaze bamenye kudoda ibintu bitandukanye.

Yongeyeho ko bafite ingamba zo kujya bakurikirana abarangije aho barangiza bakibumbira muri koperative nyuma akabona bishoboka kuko ubu batangiye kwizigamira amafranga magana abiri mu cyumweru bakazegera ibigo by’imari iciriritse bikabaha inguzanyo bazabone uko bigurira imashini badode ibintu byinshi bishobora kuzajya ku isoko.

Nyirigira Clarisse, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu atangaza ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwize imyuga ngo ruhangane ku isoko ry’umurimo no gushyira imbere ‘Made in Rwanda’ hasurwa urubyiruko guhera mu Mirenge kugera mu karere no ku rwego rw’igihugu hagamijwe kureba ibyo bakora, ababaye aba mbere ku rwego rw’Intara bagahabwa sheki ya miliyoni naho ku rwego rw’igihugu umwaka ushize uwa mbere yahawe miliyoni 5.

Yongeyeho ko ibi bikorwa mu nkera y’imihigo bagaragaza ibyo bakoze bikabafasha no gukurikirana umushyikirano aho batangira mbere ho iminsi itatu.

NGUTEGURE MARIE SPECIOSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE