2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibigo NIRDA, RCA na RSB byasinye imihigo na MINICOM

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-15 07:37:52

 
Share on:
 
Yasuwe:109
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ari byo Ikigo gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda (NIRDA), Ikigo k’iguhugu cy’amakoperative (RCA) n’Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB) byasinye imihigo y’ibikorwa by’ingenzi bazibandaho mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.

JPEG - 260.2 kb
Ibumoso ni Minisitiri Munyeshyaka Vincent iruhande rwe ni Mutabazi Steven, umwe mu bayobozi b’Inama z’Ubutegetsi z’ibigo bishamikiye kuri MINICOM

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’ikigo RSB, Emile Bienvenue, yavuze ko bahize imihigo umunani irimo gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa by’inganda nto n’iziciriritse 90, mu gihe kugeza ubu bamaze gutanga ibyemezo 423.

Bazaha ibyemezo by’ubuziranenge gahunda “systems” 15 ziziyongera ku zindi 33 zifite ibyemezo, bazatanga amahugurwa ku nganda nto n’iziciriritse 23, hibandwa ku zitunganya amata, ibihingwa bishya, inyama n’ibindi hashingiwe ku ibwiriza rishya ry’ubuziranenge.

Hazashyirwaho kandi amabwiriza y’ubuziranenge 80 umwaka ukazarangira yose yemejwe ndetse anashyizwe mu igazeti ya Leta, hazahuzwa kandi amabwiriza y’ubuziranenge 50 ku rwego rw’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’amakoperative (RCA), Ningabire Yves Bernard, yasinyiye ko bazongera uruhare rw’abanyamuryango mu micungire y’amakoperative bakamenya uko umutungo wabo ucunzwe; muri ubwo buryo bahiga ko hazashyirwaho urubuga ku rwego rw’akarere rwo kuganiriramo ibibazo amakoperative ahura na byo, kongera ikoranabuhanga mu mikorere y’ibigo by’imari bito nka SACCO no gukurikirana mu byiciro bitandukanye uko amakoperative akora n’uko yubahiriza amahame ayagenga.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo NIRDA, Mutabazi Steven, yavuze ko bazakoresha uburyo haboneka amafaranga ari mu bikorera, mu rugaga rw’abikorera (PSF) agafasha inganda n’abashoramari bo mu Rwanda cyane mu byiciro by’inganda nto n’iziciriritse, SMEs.

Mu rwego rwo kuzana abashoramari mu gihugu, NIRDA yahize ko bagiye gutangirana n’ibikorwa byo kuzamura ubucuruzi bushingiye ku bikomoka ku buhinzi, hakajyaho uburyo ababikora bakora akazi kabo neza n’uburyo bakiteza imbere bashakisha amafaranga mu buryo bugaragara.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko nubwo hashize igihembwe cya mbere k’ingengo y’imari 2027/2018 ibyo bigo bigomba gukora inshingano zabyo hibandwa ku gutanga serivisi nziza.

Yasabye ikigo NIRDA gukomeza gukora ubushakashatsi ariko bwibanze ku ikoranabuhanga ryo gukoresha mu nganda z’Abanyarwanda kugira ngo zitere imbere, ikigo RCA kigakora ku buryo gikemura ibibazo byose bishoboka bikiri mu makoperative.

Ati “Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho buri gihembwe turahura tukareba ibyo twiyemeje kugeraho n’ibyo tutagezeho n’impamvu yabyo tukareba izo ari zo tukazikemura.”

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE