2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Harabura iminsi mbarwa ngo hamenyekane Miss World 2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-14 09:19:33

 
Share on:
 
Yasuwe:114
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu Bushinwa ku mugabane w’Asia hakomeje kubera irushanwa rya Miss World 2017 rizasozwa ku ya 18 Ugushyingo 2017. Iri rushanwa ry’ubwiza riri ku rwego mpuzamahanga ryitabirwa na ba nyampinga baturuka hirya no hino ku isi.

JPEG - 271.6 kb
Miss Iradukunda Elsa witabiriye Miss World 2017

Uyu mwaka, Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yitabiriye iri rushanwa nyuma y’uko yari akubutse ku mugabane w’u Burayi mu bikorwa byo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda dore ko bijyanye n’umushinga yahize ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

Urubuga rwa en.wikipedia.org ruratangaza ko abakobwa 118 baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi ari bo bitabiriye iri rushanwa.

Ikamba rya Nyampinga w’isi 2016 ryari ryaratsindiwe n’uwitwa Stephanie Del Valle wo muri Puerto Rico.

JPEG - 320.9 kb
Abandi bakobwa bitabiriye Miss World 2017

Ku ruhade rw’u Rwanda, mu matariki ya nyuma y’ukwezi k’Ukwakira 2017 ni bwo Miss Iradukunda Elsa yageze mu Bushinwa.

Mu irushanwa, ba nyampinga bakoze ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gukora imyitozo ngororamubiri, kwerekana imideli mu byiciro binyuranye, kwerekana imbyino zo mu bihugu bakomokamo, gusura ibice binyuranye bibumbatiye amateka y’u Bushinwa n’ibindi.

Igikorwa cyo gufungura irushanwa rya Miss World 2017 cyabereye ahitwa Huangshan mu ntara y’Anhui iherereye mu burasirazuba bw’u Bushinwa.

Biteganyijwe ko aho irushanwa rizasorezwa hitwa i Sanya ba nyampinga bahatana bajyayo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017.

N’ubwo irushanwa ryenda gusozwa, ubwo aba bakobwa bakoraga imyitozo ngororamubiri, Miss Iradukunda ntiyabashije kuboneka mu bitoza nta n’ubwo ubwo hatoranywaga abakobwa 20 bahiga abandi mu buranga yabashije kubonekamo.

Abakobwa batoranyijwe ni abari bafite imishinga ihiga iy’abandi «Ifite umwihariko» gusa ku rundi ruhande n’ubwo Miss Iradukunda atatoranyijwe hari ibikorwa byinshi yakoze mbere y’uko ajya muri Miss World 2017 birimo gukangurira abantu gukunda ibikorerwa mu Rwanda, kuvura abantu indwara y’ishaza aho yari afatanyije n’inzobere mu kuvura ubwo burwayi gusa hari n’ibindi bikorwa binyuranye yakoze.

Umwaka ushize ubwo Miss Mutesi Jolly yitabiraga iri rushanwa we yabashize kuboneka mu bakobwa 20 berekanye imishinga yashimwe cyane muri iryo rushanwa.

Abakobwa bo muri Afurika babonetse mu berekanye imishinga myiza muri 2017 ni Julitha Kabete wo muri Tanzaniya, Ade Van Heerden wo muri Afurika y’Epfo na Chiedza Mhosva wo muri Zimbabwe.

Irushanwa rya Miss World ryatangijwe mu 1951 ritangizwa n’Umwongereza Eric Morley, muri 2000 yitaba Imana irushanwa rikomezwa n’umugore we Julia Morley.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE