2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze: Bagiye bahingira amafaranga kugira ngo korali ikomere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-13 09:49:32

 
Share on:
 
Yasuwe:28
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Korali Ingabire yo muri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bamwe mu baririmbyi bayishinze bavuga ko mu 1979 batangiye bigoranye na bwo ari 4 ngo none ubu imaze kugira abaririmbyi 128.

JPEG - 266.6 kb
Korali Ingabire yatangiye ivuza ifuni n’ingoma z’uruhu none ubu ifite ibikoresho bigezweho (Foto Ngaboyabahizi Protais).

Nyirambabaza Venantie yavuze ko yatangiranye n’iyo korali mu 1979 ahamya ko batangije iyo korali ari abantu bane ngo kandi bakora imirimo inyuranye irimo guhingira amafaranga kugira ngo korali ibashe gutera imbere.

Yagize ati “Ndi mu bantu batangije iyi korali. Dutangira ntitwari turenze abantu bane. Twajyaga kandi dukora ibiraka kugira ngo tugure amakayi n’ibindi twabaga dukeneye muri korali».

Kugira ngo babashe kubona ibyuma byo gucurangisha, Nyirambabazi yashingiye ku guhingira abantu no gukora indi mirimo ari byo byatumye babigeraho.
N’ubwo baciye muri ibyo bihe, Nyirambabazi yavuze ko ubu ibyuma bya muzika bigezweho babibonye bakaba babishimira Imana ngo kandi yishimira ko batangiye ari bane ubu bakaba ari 128.

Uwitwa Mudaheranwa Mathew winjiye muri iyi korali mu myaka ya 1982 yavuze ko yayinjiyemo afite imyaka 10 ngo ariko icyo gihe kuko nta bicurangisho bya muzika bagiraga bafataga umusumari bakajya bawukubita ku gafuni bakanavuza ingoma.
Ibyo bifashishaga kandi ngo babikoreshaga no mu rusengero kuko ari bwo bushobozi bari bafite.

Manirafasha Jean d’Amour, Umuyobozi w’iyi korali yavuze ko Alubumu yabo bamuritse ku ya 12 Ugushyingo 2017 ari iya 5 ngo kandi igizwe n’indirimbo 12.
Bamurika iyo Alubumu bashyigikiwe n’abaririmbyi batandukanye barimo abo muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’andi makorali.

Kuva iyo korali yatangira, Manirafasha yavuze ko bamaze kugira indirimbo zirenga 400 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Abagize iyo karali ni abagore 80 n’abagabo 48. Mu 1993 ni bwo iyo korali yahawe izina rya “Ingabire” ngo ubundi nta zina yari ifite.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE