2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Gukorera mu matsinda byatumye bahindura ikiciro cy’ubudehe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-13 07:00:20

 
Share on:
 
Yasuwe:68
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bagore bakorera mu matsinda y’abaturage agamije kwiteza imbere mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, bavuga ko aya matsinda yabafashije kwizigamira, bigatuma batera imbere, bakanahindura ikiciro cy’ubudehe dore ko harimo n’abari abakene bo hasi cyane.

JPEG - 386.6 kb
Abagore bavuga ko amatsinda yabafashije kumenya kwizigamira (Magarambe T)

Aba bagore mu bo mu murenge wa Rugerero, amatsinda bakoreramo bavuga ko yabakuye kure kuko usibye ikibazo cy’uko bari abapfakazi bari banugarijwe n’ubukene.

Mukashyaka Rose, yagize ati « Kuva nagera mu matsinda yo kwiteza imbere, byanyigishije akamaro ko kwizigamira amafaranga kuri banki, natangiye no gutinyuka gusaba inguzanyo kandi byangiriye umumaro ukomeye kuko nabashije kwigurira inka eshatu, mfite n’ingurube zisaga 18.

Ayo matungo amfasha kubona ifumbire, nyamara mbere nabarirwaga mu kiciro cy’abatishoboye ariko kuri ubu byarahindutse. »

Ibi byanagarutsweho na benshi mu bakorera mu matsinda bavuga ko babonye umucyo, kuko batangiye kwiteza imbere bo n’imiryango yabo, ndetse bakanikura mu byiciro by’abatishoboye bakabasha kwigira.

Usibye kwiteza imbere ku giti cyabo, ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero butangaza ko amatsinda anazamura ubukungu bw’umurenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeannette, yagize ati « Aya matsinda atuma baganira kuri gahunda z’iterambere, aho abenshi muri bo bafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amabutiki, ubuhinzi bw’intoki, abafashe inguzanyo bakiyubakira amazu meza ajyanye n’igihe, ndetse hari n’abatanga imirimo ku bandi. Byanatumye kandi bamwe bava mu kiciro runaka bakazamuka mu kindi kuko bishoboye.»

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rugerero igaragaza ko gukorera mu matsinda byabaye nk’umuhigo ku baturage, kuko abenshi usanga bafite ayo babarizwamo, dore ko mu murenge wose habarurwa amatsinda 154, amenshi akaba ari ay’abagore, hakaba ay’urubyiruko ndetse n’andi ahuriweho na bose, abagabo, abagore n’urubyiruko .

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero butangaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ibyiza by’amatsinda, kuko byitabirwa n’abaturage 2310 babarirwa muri ariya matsinda ko ari 154.

Uyu murenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rubavu wakunze kuba indashyikirwa mu bikorwa byinshi haba mu mihigo, ukwitabira umuganda aho uyu murenge ariwo wa mbere mu ntara, no guteza imbere ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, abenshi bahamya ko uku gukorera hamwe mu matsinda binafasha abaturage kuzamura imyumvire mu iterambere.

MAGARAMBE THEODORE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE