2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibihugu bigize Commonwealth byahuriye i Kigali ku ikumira ry’ishyingirwa ry’abana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-11 11:41:05

 
Share on:
 
Yasuwe:155
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagize Komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu byo mu Muryango wa ‘Commonwealth’ (umuryango uhuza ibihugu bikoresha icyongereza) muri Afurika bahuriye i Kigali mu nama igamije kwerekana aho bageze bashyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali agamije gukumira ishyingirwa ry’abana batagejeje imyaka 18 y’ubukure.

JPEG - 301.4 kb
Uhereye iburyo ni Nirere Madeleine uyobora NCHR ari kumwe na Vladlen Stefanov komiseri mukuru muri komisiyo z’uburenganzira bwa muntu na Diana Copper umunyamabanga muri Commonwealth (Foto James R)

Iyo nama yateguwe n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth), igamije kurebera hamwe uko ibihugu bikomeza gushyira mu bikorwa amasezerano byasinye.

Nirere Madeleine uyobora Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yagize ati “Ikigamijwe ni ukurwanya ishyingirwa ku gahato kw’abana muri Afurika cyane mu bihugu bigize umuryango wa ‘Commonwealth’.

Barareba uko amategeko muri ibyo bihugu ameze kuri icyo kibazo hanafatwe ingamba.”

Yavuze ko ahari iki kibazo ku buryo bukomeye ari mu bihugu by’Abayisiramu, aho usanga abana benshi bashyingirwa bakiri munsi y’imyaka nka 12 na 15. Ati “Ibyo ni ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.”

Akomeza agira ati “Mu Rwanda hari ingamba nyinshi zagiye zijyaho zirimo uburezi bw’imyaka 12 kuko bituma abana b’abakobwa biga bakagera ku myaka 18 bakiga ntibabe bashaka abagabo imburagihe, hari na komisiyo y’abana yashyizweho, hari ubukangurambaga n’izindi ngamba nyinshi zashyizweho, gusa ariko na none ntitwabura kuvuga ko tugifite ikibazo cy’abana bato baterwa inda, haracyari ihohoterwa ry’abana, abana barenga ibihumbi 17 batewe inda, biradusaba rero gukomeza gukaza ingamba.”

‘Kigali Declaration’ ni amasezerano areba ibihugu byose biri mu muryango wa Commonwealth aho agizwe n’ingingo zigera kuri 17.

Ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono n’ibihugu mu mwaka wa 2015, intego nyamukuru y’ayo masezerano ni uko mu bihugu byayashyizeho umukono hagomba gucika icyaha cyo gushyingira abana batarageza ku myaka 18 y’ubukure, n’ubwo kugeza ubu uyu muryango uvuga ko ku isi yose buri mwaka abana b’abakobwa barenga miliyoni 15 bashyingirwa batarageza ku myaka y’ubukure.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko n’ubwo hashobora kugaragara icyo cyaha ahantu hamwe na hamwe mu gihugu ubundi ngo atari icyaha gishakirwa mu Rwanda, cyane ko n’itegeko nshinga ry’igihugu ribisobanura neza ko umuntu wemerewe gushyingirwa ari ufite imyaka 21 y’amavuko.

Aya masezerano kandi yashyigikiwe cyane n’ibihugu byose na za guverinoma kuko ari amasezerano yaje mu gihe no muri gahunda y’iterambere rirambye (SDGS) harimo kurinda ko abana bato bashyingirwa nyuma y’uko byagaragaye ko umwana ushyingiwe atarakura adindira mu iterambere ndetse ntanashobore kurera neza abo abyaye.

Ishyingirwa ry’abana batarageza ku myaka y’ubukure ni umuco wiganje mu bihugu by’abayisilamu nk’uko byemejwe na Abdulahman Yakubu uhagarariye Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Nigeria.

Yakubu yagize ati “Nk’iwacu muri Nigeria turacyahanganye n’icyo kibazo, ahanini biterwa n’imyumvire ndetse no kuba abenshi muri bene abo bana baba batarize, ni abana baba badafite ubumenyi ahanini, icyo twavuga ni uko ubu twashyizemo imbaraga ariko bizadusaba igihe.”

Diana Copper, umunyamabanga ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Commonwealth, avuga ko hari ikizere ko aya masezerano azageza muri 2030 yaramaze gutanga umusaruro ushimishije, cyane ko ibihugu byose byumva ububi bw’iki kibazo.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE