2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hazakoreshwa Miliyari 1.5 mu kongera amazi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-11 11:31:11

 
Share on:
 
Yasuwe:284
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’aho bigaragariye ko amazi akomeje kuba make mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe umushinga wo kuyongera, ukaba uzarangira utwaye Miliyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 326.6 kb
Izi ni impombo zizajyana amazi mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge

Ibi ni ibyatangajwe na Muzora Aimé, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gikwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), aho asanga uyu mushinga nurangira uzafasha abaturage b’Akarere ka Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo kubona amazi meza kandi menshi.

Yagize ati “Turabizi ko amazi akiri make muri uyu Mujyi wa Kigali, none rero twatangiye umushinga wo gufatira amazi mu Miduha tukayajyana mu Karere ka Kicukiro. Ayo mazi kandi azanayoborwa muri Nyarugenge kugira ngo yongere ayari ahasanzwe.”

Uyu mushinga nurangira, ngo uzajya utanga amazi angana na metero kibe 20 000 ku munsi, akaba azahaza uturere twa Kicukiro na Nyarugenge, nk’uko Muzora abivuga.
Umuyobozi mukuru wa WASAC avuga kandi ko amazi yajyaga akoreshwa muri utu turere twombi yavaga mu Rugando mu Karere ka Gasabo, akanagaburira Kacyiru na Remera ndetse na Kimironko.

Ku bw’ibyo ngo aya mazi azahita ayoborwa mu bice by’Akarere ka Gasabo bivuzwe haruguru kugira ngo abashe kubihaza, bityo nabo babone amazi nk’uko bayifuza.
Muzora abajijwe impamvu ibyari biteganyijwe ko uruganda rwa Nzove ruzahaza Kigali bitabaye impamo, yavuze ko byatewe nuko amazi yakomeje kuba make bitewe n’ibice by’Umujyi wa Kigali bigenda bikura kuko haturwa, Umugi ugakura.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo by’imihanda yubakwa hirya no hino muri Kigali bigatuma habaho iyangirika ry’imiyoboro y’amazi, Muzora yavuze ko ibyo barimo kubiganira n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, muri gahunda yo kurebera hamwe uburyo iyubakwa ry’imihanda muri uyu mugi ritabangamira ibikorwaremezo by’amazi bihari cyangwa bihanyuzwa.

Ati “Twatangiye kuganira n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku ikorwa ry’imihanda itagomba kubangamira ibikorwaremezo by’amazi. Murabona ko hano twatangiye gushyira impombo hazakorwa nyuma tuvuyemo, hakabona gushyirwamo kaburimbo. Twamaze kuvugana uburyo tuzajya dushyiramo imiyoboro nabo bagakora imihanda batangije ya miyoboro.”

Abajijwe niba umuyoboro urimo gukorwa uzajyana amazi mu bice bya Nyamirambo, Kicukiro na Gikondo ukaba unyuzwa mu muhanda rwagati utazangizwa n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo ugana mu Miduha no ku Murenge wa Nyamirambo, Muzora yavuze ko impombo zitabwa mu bujya kuzimu burenze ubwajyaga buteganywa mu rwego rwo kutangizwa n’ikorwa ry’umuhanda.

Abaturage b’Akarere ka Kicukiro na Nyamirambo ho mu Karere ka Nyarugenge bishimiye ko bagiye kubona amazi, dore ko ngo kubona amazi ya robine byari imbonekarimwe muri ibyo bice by’umugi.

Maniragaba Alexis atuye mu Miduha, mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, asanga iyi miyoboro irimo gukorwa niyuzura izafasha abatuye mu Murenge wa Nyamirambo kubona amazi, dore ko ngo batayaheruka uretse ay’imvura mu gihe ijuru ryayigushije.

Ati “Amazi iwacu tuyabona nk’imbonekarimwe kuko ari make cyane akaza rimwe na rimwe ndetse akagera kuri bake bashoboka.”

Hagabimana Samuel we atuye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, na we ngo afite inyota yo kubona amazi uko abyifuza kimwe n’abandi baturage batuye muri aka karere.

Abaturage bo mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro bishimiye cyane uyu mushinga uzabahesha kubona amazi meza uko babyifuza, bakaba basaba ko wakwihutishwa.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira mu kwezi kwa Mutarama hagati, ukazahita ukemura ikibazo cy’amazi make mu bice bya Nyarugenge na Kicukiro, bityo Gasabo nayo ibashe kwihaza ku mazi yari isanganywe yaturukaga mu Rugando.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE