2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

USA: Diaspora nyarwanda irategura igitaramo cy’amahoro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-10 09:12:00

 
Share on:
 
Yasuwe:331
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itsinda rigizwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rwa diaspora, barategura igitaramo cy’amahoro tariki ya 12 Ugushyingo 2017 muri Indianapolis, Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

JPEG - 121.3 kb
Bamwe mu banyarwanda baba muri Indiana mu rwego rwa diaspora bazitabira igitaramo

Hakazaba igitaramo cy’amahoro gisanzwe gitegurwa n’umuryango “Peace Center for Forgiveness and Reconciliation” buri mwaka.

Umwe mu banyarwanda baba muri Leta ya Indiana, Olivier Uwineza, avuga ko intego y’iki gitaramo ari ukwerekana intambwe Abanyarwanda bateye mu kugarura amahoro mu gihugu cyabo ndetse n’uburyo bw’imitekerereze.

Kuri iyi nshuro, kizitabirwa n’urubyiruko rwo muri Afurika yo hagati ruba muri USA. Urwo rubyiruko ruzaba ruyobowe na Aggape Hakizimana bita “Shizzo” uzwi mu njyana ya Afro-Beat.

“Peace Center for Forgiveness & Reconciliation” (PCFR), yashinzwe na Kalima Kizito warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kalima afasha urubyiruko rutuye muri uwo mujyi wa Indianapolis kwiteza imbere, bakoresheje impano zabo babinyujije muri uyu muryango.

Uyu muryango kandi ufasha ababyeyi b’abo bana kubona akazi, gushaka amazu no kuva mu bwigunge.

Kalima n’umuryango PCFR yashinze, bamaze gufasha imiryango myinshi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko bafasha abana kwiga bakarangiza amashuri yisumbuye no muri kaminuza. Ikindi kandi uwo muryango wigisha abantu ukuntu bagura amazu yabo aho muri Amerika.

Bwana Kalima avuga ko hari benshi bamaze kwigisha uko wakorana na banki kandi bamwe muri bo bamaze kugura amazu, imodoka, abandi bamaze kubona inguzanyo bazajya bishyura buhoro buhoro uko bishoboye.

Mu mishinga ijyanye n’impano za buri wese cyane cyane ku rubyiruko, PCFR yafashije urubyiruko rwo muri Indianapolis gushinga itorero ry’ababyinnyi ryitwa HOZA Troupe Dance.

Iri torero ribyina indirimbo z’ikinyarwanda kandi rikabyina n’izindi mbyino zose zigezweho. Uyu muryango PCFR ufasha kandi umuhanzi Shizzo mu bigendanye na muzika. PCFR ifitanye umubano na Kaminuza zitandukanye zo muri USA, bakaba bakurukiranira hafi abana bafite impano mu bya sport, ku buryo benshi muri bo bazarihirwa kaminuza (scholarship) igihe barangije amashuri yisumbuye.

Iki gitaramo cyatangiye mu 2016, ubwo uyu muryango watumizaga abahanzi bakomeye barimo Kitoko na Aline Gahongayire.

Peace Center for Forgiveness & Reconciliaiton (PCFR), imaze gutera intambwe ikomeye mu guhuza urubyiruko ikoresheje impano nk’imikino, umuziki n’ibisigo. Usibye imyidagaduro, umwana wese uri muri uyu muryango asabwa guhitamo icyo yifuza kwiga, agasabwa kugira amanota meza mu ishuri, kandi akagira imyitwarire myiza no mu buzima busanzwe.

Uwo byananiye arageragezwa, ariko iyo bidashobotse ko ahinduka, PCFR imufasha kumujyana mu bigo birimo abajyanama babihugukiwe, bakamufasha kongera gusubira ku murongo. Intego nkuru y’uyu muryango ni uko nta mwana wakwigira ikirara ngo ave aho ajya muri gereza.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE