2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tour du Rwanda 2017: Bayingana yemeje ko ikipe y’u Rwanda izitwara neza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-10 09:04:05

 
Share on:
 
Yasuwe:76
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Taliki 12-11-2017
Prologue: Kigali-Kigali (3,3 km)
Taliki 13-11-2017
Kigali-Huye (120,3 km)
Taliki 14-11-2017
Nyanza-Rubavu (180 km)
Taliki 15-11-2017
Rubavu-Musanze (95km)
Taliki 16-11-2017
Musanze- Nyamata (121 km)
Taliki 17-11-2017
Nyamata-Rwamagana (93.1 km)
Taliki 18-11-2017
Kayonza-Kigali (86.3 km)
Taliki 19-11-2017
Kigali-Kigali (120 km)

Taliki 12 kugeza 19 Ugushyingo 2017, hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare “Tour du Rwanda 2017” rigiye kuba ku nshuro ya 9.

JPEG - 264.8 kb
Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable (Hagati), Jean Claude Herault (ibumoso) na Olivier Grandjean (iburyo) mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto James R)

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Bayingana Aimable akaba atangaza ko abakinnyi biteguye kongera kwegukana iri siganwa ku nshuro ya 4 yikurikiranya.

Yagize ati “ Tugitangira muri 2009 kugeza 2013 , abakinnyi bo hanze ni bo begukana irushanwa ariko kuva muri 2014 , Abanyarwanda batangiye kuryegukana, ibi ni ikigaragaza ko urwego rw’imikinire rwazamutse”.

Uyu mwaka u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 15 kongeraho 3 bakinira amakipe yo hanze y’u Rwanda. Bayingana avuga ko aba bakinnyi bose biteguye neza aho bamaze ukwezi kurenga bitoza.

Ati “Abakinnyi bahagaze neza kandi biteguye kwegukana Tour du Rwanda 2017. Yaba abakinnyi basanzwe nka Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick n’abakiri bato barimo bose bafite ubushake n’ubushobozi”.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable akomeza avuga ko gutwara Tour du Rwanda atari cyo k’ibanze ahubwo bagomba kureba niba abakinnyi bari mu buryo bwo gukina kandi bakanatsinda kuko n’abandi baza bashaka kuyitwara.

Amakipe 16 ni yo azitabira Tour du Rwanda 2017
Olivier Grandjean, umwe mu mpuguke zitegura Tour du Rwanda yatangaje ko amakipe 17 ari yo yari yemeje ko azitabira ariko ikipe yo Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani iza gutangaza ko itazitabira mu minsi ishize hasigara amakipe 16, abakinnyi bose hamwe akaba ari 79 bazitabira.

Aya makipe ni ikipe y’u Rwanda « Team Rwanda », Benediction Club na Les Amis Sportifs zo mu Rwanda. Hari kandi ikipe y’igihugu ya Maroc, Mauritius , Ethiopia, Eritrea, Algéria, Dimension Data For Qhubeka (Afruika y’Epfo), Tirol Cycling Team (Autriche), Team Illuminate (USA), BIKE Aid (Ubudage), Dukla Banska Bystrica (Slovakia), Team Lowestrates.Ca (Canada), Haute-Savoie-Auvergne Rhône-Alpes (France) na Team Kenya Riders Safaricom (Kenya).

Tour du Rwanda 2017 izatwara miliyoni 500

Perezida wa FERWACY, Bayingana atangaza ko Tour du Rwanda 2017 izatwara miliyoni zigera kuri 500. Ibi bikaba byaratewe n’uko abaterankunga biyongereye nk’uko byatangajwe na Jean Claude Herault , umuyobozi w’isiganwa akaba anafasha mu bijyanye no gushaka abaterankunga.

Uretse abaterankunga bari basanzwe barimo Minisiteri y’umuco na siporo “MINISPOC”, Skol, COGEBANQUE, Rwandair, RDB, SP, Ameki Color, Radiant, Inyange, Seba-med hiyongereyo n’abandi baterankunga barimo Rwanda Tea izatanga n’umwambaro w’uhatana kurusha abandi, RMC (uruganda rukora za moto) na Rwanda Foam.

Tour du Rwanda iheruka yegukanwe na Ndayisenga Valens wakiniraga ikipe ya Dimension Data for Qhubeka gusa azaba akinira ikipe ya Tirol yo muri Autriche.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE