2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yahize abandi kwandika inkuru z’Ubuzima

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-09 08:37:40

 
Share on:
 
Yasuwe:235
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya Mukagahizi Rose, ni we wahize abandi banyamakuru mu bandika inkuru z’ubuzima. Ni mugikorwa cyo kwizihiza umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru mu Rwanda, umuhango wabereye i Kigali aho urwego rw’imiyoborere, RGB, rufatanyije n’abafatanyabikorwa bashimiye abanyamakuru bahize abandi mu gutangaza inkuru mu byiciro bitandukanye.

JPEG - 298.4 kb
Mukagahizi Rose wahawe ibihembo (iburyo) ari kumwe na bagenzi be Mutungirehe Samuel ( hagati) na Tumukunde Georgine bishimira ibihembo

Ibi bihembo ngarukamwaka bizwi nka “Rwanda Development Journalism Awards 2017” byatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Mukagahizi Rose yishimira ko yakoreye ubuvugizi abaturage batuye mu kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, mu nkuru yari ifite umutwe ugira uti “Abarembera ku kigo nderabuzima cya Nkombo baratabaza”, aho abaturage bari bahangayikishijwe n’uburyo indembe ishobora kuvanwa ku kigo nderabuzima cya Nkombo (ikirwa kiri mu mazi) ikajyanwa ku bitaro bikuru bya Gihundwe.

Mukagahizi ashimira ubuyobozi bw’Imvaho Nshya uburyo bufasha abanyamakuru kugera ku nkuru ariko na none akanashimira inama nkuru y’itangazamakuru, MHC, uburyo ikora ibishoboka byose ikongerera abanyamakuru ubumenyi akaba ari kimwe mu byamufashije kugera ku nkuru ifasha abaturage.

Mu itangwa ry’ibihembo bya 2017 hagaragaye ibyiciro byinshi aho inzego n’ibigo bitandukanye bya leta birimo Ikigo cy’Ubuzima (RBC); Igishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA); Urwego rw’Umuvunyi; Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) n’izindi nzego hakiyongeraho na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), nk’abafatanyabikorwa ba RGB mu gikorwa cyo guhemba abanyamakuru batandukanye, batanze ibihembo byageneye abanyamakuru bakoze inkuru nziza zifite aho zihuriye n’ibikorwa byabo.

Si ubwa mbere abanyamakuru mu Mvaho Nshya bahabwa ibihembo kuko n’umwaka ushize bahawe ibihembo bitandukanye.

Kugeza ubu ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, bwerekanye ko ikinyamakuru Imvaho Nshya ari cyo kigera kuri benshi mu gihugu.

KAYITARE JEAN PAUL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE