2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Polisi na Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba basinye amasezerano

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-08 07:07:11

 
Share on:
 
Yasuwe:94
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba ku bufatanye na Polisi y’Igihugu bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagamijwe kwita ku mashyamba no kunoza imicungurire yayo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ubutayu.

JPEG - 210.6 kb
IGP Gasana K. Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Aya masezerano yashyizweho umukono mu nama yahuje bamwe mu bapolisi bakuru ba Polisi y’u Rwanda hamwe n’abahagarariye amashami ya Polisi hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda, inama nkuru ya Polisi y’Igihugu isanzwe iyoborwa na Minisitiri w’Ubutabera, aho baganiriye ku cyakorwa kugira ngo Polisi y’u Rwanda ikore bya kinyamwuga.

Ku birebana n’ibikubiye muri ayo masezerano, Polisi y’Igihugu yiyemeje uruhare rwayo mu kurinda amashyamba, naho Minisiteri y’Ubutaka ikazibanda ku bikorwa byo gushaka ubutaka bw’aho gutera ibiti, gushaka ingemwe n’ubundi bufasha mu rwego rwa tekenike mu gutera ibiti no gutanga ubufasha mu kwita ku bihari no gukumira ko hari uwabyangiza.

Polisi yiyemeje kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 22 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5 000 mu gihe k’imyaka itanu
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wayoboye iyo nama, yavuze ko ayo masezerano akwiriye kuko ngo u Rwanda rukeneye ibiti ndetse n’ibihari bikaba bikeneye kwitabwaho. Ati “Igikorwa cyo gutera amashyamba no kuyabungabunga gishyirwemo imbaraga, kuko iyo urebye ku misozi, urabona ko hari ikibura, nta bwo igihugu cyacu gifite ibiti bihagije.”

Naho Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, yavuze ko ubwo bufatanye buje bukenewe, kuko u Rwanda muri rusange rukeneye ibiti n’amashyamba hagamijwe gushyigikira gahunda yo kwigira.

Akomeza agira ati “Hakenewe Kurinda ubutaka no gutera amashyamba, ni kimwe mu bidufasha kurwanya ikibazo cyugarije Isi ya none k’imihindagurikire y’ibihe.”
By’umwihariko u Rwanda rukeneye gutera amashyamba nka bumwe mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rukenera umubare munini w’ibiti bikoreshwa mu bikorwa bitandukanye. Muri uyu mwaka, u Rwanda rukeneye ibiti toni esheshatu z’ibikomoka ku mashyamba.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel, muri rusange akaba yaravuze ko umutekano w’u Rwanda wifashe neza nubwo asanga hari ibikenewe gukosorwa, yongera kwibutsa abaturage kwitwararika no kwitonda muri ibi bihe bisatira iminsi mikuru mu gihe Abanyarwanda bazaba bishimana n’imiryango yabo.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE