2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ni uruhare rwa buri wese kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza-MIDIMAR

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-07 09:31:47

 
Share on:
 
Yasuwe:52
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

U Rwanda ni igihugu gifite imisozi myinshi ihanamye, rukagira ibibaya ndetse n’ibishanga. Iyi miterere y’igihugu ikomatanije n’imihindagurikire y’ikirere n’ibikorwa bya muntu bituma u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye.

Ibiza byibasira u Rwanda birimo ibiterwa n’ibibazo karemano. Muri ibyo harimo: imyuzure, inkangu, inkubi y’umuyaga, inkuba, imitingito ndetse n’iruka ry’ibirunga. Ibiza biterwa n’ibikorwa bya muntu bibarizwamo: inkongi y’umuriro, itenguka ry’ibirombe, inkangu, imyuzure n’ibindi bikorwa bya muntu bishobora guteza amakuba yangiza byinshi ndetse akanahitana ubuzima.

Ibiza biba mu Rwanda bigira ingaruka zitandukanye zirimo impfu z’abantu n’amatungo. Kuri ibi hiyongeraho iyangirika ry’ibikorwaremezo rusange, ibihingwa n’imitungo y’abaturage.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Ukwakira 2017, ibiza bitandukanye byatwaye ubuzima bw’abantu basaga 60, hakomeretse abasaga 127, Hangirika amazu hafi 5000, ibihingwa kuri ha 3357 birangirika, hapfa kandi amatungo 430, imihanda 9 yarangiritse, ibiraro 23 byarasenyutse, hasenyutse ibyumba by’amashuri 163, imiyoboro y’amazi 5 yarangiritse, amapoto y’amashanyarazi 58, inzu z’ubuyobozi 15, insengero 26 n’amavuriro 2 birangirika.

JPEG - 212.9 kb
Igisenge cy’inzu cyatwawe n’umuyaga mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Ngoma

Ibi byose bigaragaza ko abanyarwanda dufite inshingano zo gukomeza kurwanya Ibiza. Twirinda ko byatwara ubuzima bw’abantu cg se byangiza n’imitungo. Ingaruka ziterwa n’ibiza zigira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu. Iyo Ibiza bibaye, Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’impunzi n’izindi nzego zitandukanye batanga ubufasha bw’ibanze ku bo byagizeho ingaruka ndetse n’inkunga mu gusana ibyangijwe n’ibiza.

JPEG - 363.1 kb
Iyo abaturage bafatanyije gutera ibiti bifasha mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza

Ibi bitangwa mu gufasha abagezweho n’ingaruka z’ibiza ni byo twagakwiye kuba dukoresha mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere abaturage bitari ugutanga ubufasha bw’ingoboka.

Mu rwego rwo gufasha abasenyewe n’ibiza cyane cyane ibituruka ku mvura nyinshi ivanze n’umuyaga, Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’impunzi kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri, 2017 yagiye ifasha abagezweho n’ingaruka z’ibiza mu turere dutandukanye tw’igihugu. Ibikorwa by’ubutabazi kuri bo birakomeje muri ibi bihe by’imvura.

URUHARE RW’ABATURARWANDA MU KWIRINDA IBIZA

Mu gihe ku nshuro ya 7 u Rwanda rwafatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Ibiza uba ku ya 13 Ukwakira buri mwaka, mu Rwanda twanaboneyeho gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya Ibiza. Iki cyumweru kikaba cyaratangiriwe mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ngeruka.

Muri iki gikorwa, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi DE BONHEUR Jeanne d’Arc, yafatanyije n’abayobozi ndetse n’abatuye Umurenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera mu mirimo yo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Muri ibi bikorwa, abayobozi hamwe n’abaturage bafashije abaturage muri gahunda yo kuzirika no gukomeza ibisenge by’inzu ngo bidatwarwa n’umuyaga ugaragara cyane mu karere ka Bugesera cyane ko karangwa n’imirambi myinshi ituma umuyaga ugira ingufu nyinshi.

Muri iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahaga wo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza no gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ibiza, abayobozi bafatanyije n’abaturage gutera ibiti bizafasha kurinda umuyaga n’isuri.

JPEG - 440.1 kb
Minisitiri De Bonheur afatanyan’abaturage bo muri Bugesera kuzirika igisenge

Ibiza bigira ingaruka ku ngeri zose z’iterambere arizo: Ibikorwa remezo, Ubuzima, Ubukungu, n’imibereho myiza y’Abaturage muri rusange. Ku bw’ibyo, kugabanya ingaruka ziterwa na byo ntibireba Minisiteri ifite imicungire y’Ibiza mu nshingano zayo yonyine, ahubwo inzego zose ndetse n’abaturage muri rusange basabwa kubigiramo uruhare.

Muri iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza no gutangiza icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi yasabye abaturarwanda kwita ku bikorwa byo kugabanya ingaruka z’ibiza.

Yagize ati: “Aho abanyarwanda batuye bakwiye kwihatira gukora ibikorwa bijyanye no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza bakora ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti, gusibura imiferege iyobora amazi y’imvura, guca imiferege mishya aho idasanzwe n’ibindi.”

Uretse gukangurira abaturage gukumiraa ingaruka z’ibiza, Minisitiri yanasabye abayobozi gukomeza gufasha abaturage kugira ngo ingaruka z’ibiza zigabanuke.

JPEG - 266.9 kb
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi DE BONHEUR Jeanne d’Arc

Minisitiri Jeanne d’Arc DE BONHEUR mu gutangiza icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza yagize ati “Inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu, zirasabwa gutekereza ku micungire y’ibiza mu gihe cyo gukora igenamigambi kugira ngo harebwe niba iterambere ryubakwa rishobora guhangana n’ibiza.”

Abaturage nabo barasabwa kugira uruhare mu gukumira Ibiza bashyira mu bikorwa amabwiriza bahabwa ajyanye n’imiturire myiza, kubungabunga ibidukikije n’andi mabwiriza agamije kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza nk’inshingano ya buri wese byashyiriweho umunsi wihariye n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 1989. Uyu munsi wizihizwa buri tariki 13 Ukwakira buri mwaka hakorwa ibikorwa bigabanya ingaruka ziterwa n’ibiza no gukora ubukangurambaga kugira ngo abatuye isi barusheho gukomeza gusenyera umugozi umwe mu guhangana no kugabanya ingaruka zabyo.

JPEG - 360.5 kb
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi DE BONHEUR Jeanne d’Arc afatanya n’abaturage gutera ibiti mukarere ka Bugesera
JPEG - 478.3 kb
Ikiraro cyasenywe n’imvura mu murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE