2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amateka ya Gasore Serge washinze ikigo kita ku mpano n’ubuzima bw’abana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-06 08:10:20

 
Share on:
 
Yasuwe:473
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gasore Serge ni izina ritaramenyekana cyane mu Rwanda nyamara ryamamaye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kubera igikorwa k’indashyikirwa yakoze cyo gushinga umuryango “Gasore Serge Foundation” ukorera mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera wita ku bana mu buzima busanzwe ukanabakurikiranira impano bafite mu mikino.

JPEG - 277.6 kb
Gasore Serge ubwo yateguraga gukoresha isiganwa muri 2016

Gasore yashinze uyu muryango nyuma yo kugira amahirwe yo kujya kwiga muri Amerika kuri buruse ya siporo y’imikino ngororamubiri, avuyeyo abona ko amahirwe yagize mu buzima agomba kugirira akamaro abandi bana. Byatumye ashinga ikipe y’umukino wo gusiganwa ku maguru aho umwana wese w’intyoza amukurikirana, akanafasha urundi rubyiruko mu mikino yose.

JPEG - 300.4 kb
Zimwe mu nzu z’ahakorera Gasore Serge Foundation

Kubera ibi bikorwa, Gasore azerekeza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 18 Gashyantare 2018, gufata igihembo gitangwa na Kaminuza yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yizemo “Abilene Christian University” gihabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa byinshi byahinduye ubuzima bw’abandi atarageza ku myaka 40 y’amavuko.

Gasore ati “Njye iyo bavuga byinshi nagezeho sinjya mbibona, ariko byonyine kuba naratoranyijwe ni ikintu cyanshimishije ndetse binampa imbaraga zo gukora cyane. Nanabonye ko Kaminuza inzirikana kuko niba nzahabwa igihembo hamwe n’umugore wubatse Sitade Olempike ku mafaranga ye ni ikintu gikomeye’’.

Gasore Serge ni muntu ki?

Gasore Serge yabonye izuba tariki 25 Gicurasi mu 1986 mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ariko akurira i Ntarama muri Bugesera.

Ni umuhungu wa Ngabo Augustin na nyakwigendera Mujawamariya Beatha. Muri Nyakanga 2010, Gasore Serge yashakanye na Gasore Esperance, ubu bafitanye abana batatu.

Yize amashuri abanza i Ntarama mu Bugesera akomereza mu mashuri yisumbuye kuri GS Rilima mu Karere ka Bugesera, mu 2002 ajya muri Abilene Christian University muri Leta ya Texas muri Amerika mu ishami ry’imitekerereze ya muntu ’’Psychology’’ kuva mu 2005 kugeza mu 2009, ubundi ahita atangira ikiciro cya gatatu cya Kaminuza ’’Masters’’ mu Ikoranabuhanga.

Yabonye buruse yo muri Amerika kubera imikino ngororamubiri
Yiga mu mashuri yisumbuye Gasore yari umuntu ukina umupira w’amaguru, Karate na Basketball ariko ntiyitware neza nk’uko yabyifuzaga nk’umuntu uhora ushaka kuba uwa mbere mu byo akora, biba ngombwa ko ajya kugeragereza amahirwe mu gusiganwa ku maguru.

Gasore yagize ati ’’Nagiye ku isoko mbona abantu bambaye imyenda, ndababaza nti se mugiye he? Bati kwiruka. Nti se nanjye najyamo? Bati wajyamo. Nari nambaye (inkweto) z’ingozi n’agakabutura. Nagiyemo mfite ubwoba kuko nabonaga abantu twari duturanye bambaye imyenda yabugenewe ubona harimo ibikabyo, ariko nagiyemo nsanzwe ndi umuntu ukina umupira w’amaguru nkazenguruka ikibuga nk’inshuro nk’eshanu .Ngeze muri rya rushanwa ba bantu bose narabasize. Mba uwa mbere bampa ibihumbi 10, ndavuga nti ibi bintu nkoze ntibishobora kumviramo umwuga?’’

Gasore yasubiye ku ishuri asanga harategurwa irushanwa ryo kwiruka mu bigo by’amashuri muri Perefegitura ya Kigali Ngari nabwo asiga abantu bose mu bilometero 10, atangira kubona ko abishoboye, atangira kwitabwaho n’ubuyobozi bwa GS Rilima bwamumenyeraga kawunga nziza, amata n’isukari.

Muri 2004 akimara kurangiza amashuri yisumbuye ari we numero ya mbere mu gusiganwa mu bigo by’amashuri yaje kugira amahirwe yo guhabwa buruse yari igenewe umuntu washoboraga kwiga akaniruka. Ati ’’Numvaga nshaka gukina umukino ariko ukagira n’ahandi ungeza. Nabifataga nkaho ari inzira Imana inshiriye nkomerezaho.Niga imyaka ine’’.

Muri Amerika, Gasore yatwaye shampiyona y’igihugu ya Amerika, atsinda shampiyona yo mu byerekezo inshuro imwe, ndetse yashoboraga gusohokera u Rwanda muri ½ cya Marato mu Butaliyani hazamo ibibazo bya Visa kuko yari yatumiwe ku munota wa nyuma. Yagiye kandi gufasha igihugu cya Trinidad Tobago kubona ibihe bya shampiyona inshuro nyinshi, anabona impeta nyinshi za zahabu zo kwitabira shampiyona y’igihugu.

Nyuma yo kurangiza ikiciro cya mbere cya Kaminuza kuri ya buruse, Gasore yanze gusinya amasezerano mashya ahubwo ahitamo kuba umwarimu wungirije ’’Assistant Professor’’ muri Kaminuza agakuramo amafaranga yo kwishyura ikiciro cya gatatu cya kaminuza.

Uko yatekereje gushinga uyu muryango
Ari mu mwaka wa gatatu w’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Amerika mu 2008 yaje gusura iwabo i Ntarama ahabona ubwigunge kubera amateka, yiyemeza gushaka icyo yakora kugira ngo ubu bwigunge bugabanyuke.

Ku ikubitiro, nk’umuntu wahembwaga abikesha kwiruka akanakora n’akandi kazi ku ruhande yatekereje gufasha abaturage kubona ubwisungane mu kwivuza, abantu baramushimira cyane.

Nyuma yo gushaka mu 2011 yasabye umugore ko bafatanya muri ibi bikorwa, bishyurira Mutuweli abana 1000 bo muri Bugesera, Gikondo na Nyagatare.

Mu 2012, Gasore yaje mu Rwanda, agira igitekerezo cyo gushinga inzu y’imfubyi icyo gihe ibigo by’imfubyi byari bitarafungwa, akiyuzuza baza kumubwira ko hari abana babaga ku muhanda mu Bugesera badafite aho baba, arabafata atangira kubarera.

Gasore ati ’’Ndebye ukuntu ibyo bintu bigize agaciro kandi naratangije amafaranga ari munsi ya miliyoni 10 naravuze nti uwashyiramo imbaraga ngashinga ikigo gifasha urubyiruko mu gukora siporo kinafasha mu buzima busanzwe. Ndebye imbaraga nashyizemo ku giti cyanjye mu buryo bw’umwanya n’amikoro mpita nkitirira amazina yanjye”.

Yungamo ati ’’Naravugaga nti nk’abana bange bavukiye hanze bazajya bamenya ko iwabo ari he? Bazamenya gute se agaciro k’ibyo ababyeyi babo barwaniye ishyaka kandi mu gihugu bakomoka. Numvaga ko n’abana bagomba gukura bakorera igihugu cyabo’’.

Bimwe mu byo bakora harimo ikigo nderabuzima kivura abana 90 bahuye n’ibibazo barimo n’abavuye ku muhanda bakurikiranwa buri munsi bagataha mu miryango yabo. Banafasha imiryango iri mu bibazo mu kubaka umuryango. Anatoza aba bana kubungabunga ibidukikije.

Uko atoranya abana bafite impano
Iki kigo cyamaze gushinga ikipe yo gusiganwa ku maguru ’’Ntarama Athletic Club’’ izamo abana b’intyoza barimo n’abava mu bice bitandukanye byo mu Rwanda bakaba muri iki kigo. Aho kuri ubu hari abana bane babamo mu buryo buhoraho.

Buri mwaka iyi kipe itegura amarushanwa yo kwiruka mu Kuboza na Kamena.

Gasore avuga ko agiye gushinga ikindi kigo mu karere ka Gicumbi ahazajya hitoreza abakinnyi b’iyi kipe bakina muri shampiyona y’igihugu naho abakigaragaza impano bo bagume i Bugesera.

Iki kigo kinakoresha amarushanwa y’indi mikino (umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, Taekwondo) kugira ngo umwana wese ufite impano agaragare hashakishwe uko yafashwa mu bufatanye n’andi mashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda.

Ku bijyanye n’uko iki kigo kibaho, Gasore yagize ati ’’Ngira gutya nkirwariza. Iyo mbonye uturaka hanze ndadukora. Hari n’igihe umuterankunga aza ati ndaje ngufashe. Ubu ariko mu minsi iri imbere turateganya ikintu cyo gushaka abaterankunga’’.

Icyo yisabira Abanyarwanda
Gasore asoza asaba Abanyarwanda kurengera uburenganzira bw’umwana, n’abakora ibintu nk’ibyo akora bakoroherezwa. Ati “Abantu bose bakwiye kubihagurukira, niba uciye ku muhanda ugahura n’utwana menya aho tuvuye, umenye n’ ibibazo byatwo. Ikindi uwashaka kudutera inkunga turahari, twamwereka ibyo yadufasha’’.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE