2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gutanga umunani ntibikiri itegeko ku babyeyi (Ibikurikira igice cya mbere)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-06 07:49:41

 
Share on:
 
Yasuwe:251
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10
JPEG - 20.2 kb
HABIMANA AUGUSTIN

Mu muco nyarwanda, umunani watangwaga n’umubyeyi akawuha umwana we, ni ikintu cyari kimenyerewe. Ariko uko iminsi yagiye ishira, gutanga umunani byahinduye isura, bisa n’ibivuye mu muco ahubwo bihinduka itegeko, ndetse abana ntibategereze ko ababyeyi babaha umunani, ahubwo abana akaba aribo batangira kujya bawusaba, bigera aho biba imwe mu mpamvu z’amakimbirane mu muryango nyarwanda mu gihe umwana batinze kumuha umunani cyangwa bawumuha ntawishimire.
Naho ingingo ya 28 igasobanura ko impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gutangwa hagati y’abashyingiranywe ubwabo cyangwa hagati y’abashyingiranywe n’undi muntu cyangwa igatangwa hagati y’ababyeyi n’abana babo kuri bimwe mu bigize umutungo wabo. Iyo ababyeyi baha umwana wabo impano, babikora hadashingiwe ku ivangura hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu. Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gukorerwa inyandiko mpamo cyangwa inyandiko bwite cyangwa igashyikirizwa gusa nyirayo (uhawe impano).

Impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango zirimo ibyiciro bikurikira: impano zitanzwe hagati y’abakiriho n’indagano.
Iryo tegeko risobanura ko impano itanzwe hagati y’abakiriho ari amasezerano y’ubugiraneza atuma umuntu aha undi ku mutungo we ku buryo budasubirwaho kandi uhawe akabyemera.

Impano yose itanzwe hagati y’abakiriho ishobora guseswa iyo uhawe impano yanze kubahiriza inshingano yari yarahawe ziyiturutseho cyangwa iyo habaye ubuhemu bw’uwahawe.

Indagano ni impano itangwa mu buryo bw’irage nyir’ukuyihabwa akayegukana ari uko uwayimuhaye apfuye.

Umwana cyangwa undi ugize umuryango ashobora kugira uruhare ku mutungo w’abo akomokaho ni nko mu gihe cy’izungura aho uzungura ahabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo ndetse n’imyenda by’uwapfuye.

Ingingo ya 53 y’iri tegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ivuga ko ushobora kuzungura ni umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ryatangiraga, kimwe n’umwana ukiri mu nda yazungura, igihe cyose avutse ari muzima.
Uwazimiye cyangwa uwaburiwe irengero na we ashobora kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho.

Umuzungura wese yamburwa nta mpaka uburenganzira bwo kuzungura, iyo :

• yakatiwe n’inkiko kubera ko yishe abishaka cyangwa yagambiriye kwica uzungurwa;
• wakatiwe n’inkiko kubera ko yabeshyeye cyangwa yatanzeho uzungurwa ubuhamya bw’ibinyoma bwashoboraga gutuma akatirwa n’inkiko igifungo nibura cy’amezi atandatu (6);
• wataye nkana umwana we uzungurwa, wamugiriye igikorwa cy’urukozasoni wamwangije imyanya ndangagitsina, wamusambanyije cyangwa wamushoye mu busambanyi.
• wacanye umubano wa kibyeyi n’uwapfuye igihe yari akiriho;
• wirengagije abigambiriye kandi yari ashoboye kwita k’uzungurwa mu gihe yari abikeneye;
• witwaje ubushobozi buke bw’uzungurwa, ari ubwo mu mutwe cyangwa ku mubiri, akiharira igice cyangwa ibizungurwa byose;
• warigishije nkana, wacagaguye cyangwa wangije irage rya nyuma ry’uwapfuye atabimwemereye, cyangwa wihaye uburenganzira agendeye ku irage ryavanweho cyangwa ryataye agaciro

Umwana cyangwa undi wo mu muryango utazitwara neza ku mubyeyi cyangwa k’uwo akomokaho, byaba ari umufata nabi, kumugambanira cyangwa ikindi gikorwa kibi, birumvikana ko umubyeyi atamuha impano ku mutungo we cyangwa ngo awumurage. Mu gihe kandi habayeho no gucana umubano wa kibyeyi, umwana nta n’ubwo yazungura umubyeyi. Iri tegeko rizatuma abana bamwe bangaga kugira icyo bafasha ababyeyi, cyangwa bakabafata nabi, akenshi bamwe bakanga gukora kuko babonaga ababyeyi babo bafite imitungo, bisubiraho, kugira ngo bagire amahirwe yo kugira uruhare mu mitungo y’abo bakomokaho harimo n’ababyeyi babo.

Ibitekerezo byanditswe n’Umukozi mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

HABIMANA Augustin

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE