2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Akarere ka Huye kagaragaza amahirwe yatuma kunganira Kigali

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-06 06:57:23

 
Share on:
 
Yasuwe:167
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Huye Mutwarasibo Cyprien atangaza ko hari ibikorwa bihabarizwa by’ubuhinzi, ubworozi n’inganda ari bimwe mu by’ingenzi byongerera amahirwe yo kuba kamwe mu twunganira Umujyi wa Kigali.

PNG - 753.8 kb
Huye hari ibikorwa bihesha Akarere ka Huye kunganira Kigali

Mu kiganiro Mutwarasibo yagiranye n’Imvaho Nshya, avuga ko Akarere ka Huye gafite amahirwe mu rwego rw’ubukungu bushingiye ku buhinzi bwa kawa, ubuhinzi bw’umuceri, ibikomoka ku bworozi n’ahateganyirijwe inganda.

Agira ati “Mu karere ka Huye dufite ubuhinzi bwa kawa butwinjiriza amafaranga y’u Rwanda asaga 700 000 000 ku mwaka, dufite ibishanga bihinzemo umuceri ku buso bwa hegitari 1 600 bukatwinjiriza amafaranga 500 000 000. Ku bworozi bw’inka na bwo bufatiye runini aka karere, dufite amakusanyirizo atari make, abiri muri yo akaba ari ku rwego rushimishije mu gukora neza kuko habasha kuboneka litiro 15 000 z’amata ku munsi”.

Mutwarasibo agaragaza ko mu bijyanye na kawa muri ako karere ka Huye habarizwa inganda 16 zitunganya uwo musaruro wazo. Ku byerekeranye n’umuceri atangaza akavuga ko hari inganda 5 ziwutunganya aho kuri hegitari imwe hasarurwaho toni 3 z’umuceri, ikilo 1 kidatonoye cyawo kikagurwa amafaranga 320. Akomeza avuga ko kubera umusaruro w’amata uboneka byatumye litiro y’amata igura amafaranga 200.
Akomeza agaragaza amahirwe y’aka karere mu bukungu bugamije kunganira Umujyi wa Kigali mu myanya ya 2, Mutwarasibo atangaza ibyiciro bitandukanye byatuma wungiriza Kigali.

Agira ati “Umujyi wa Huye ubarizwa mu karere ka Huye, ni wo wa kabiri ushobora gucumbikira abantu kuko urimo amacumbi menshi nyuma ya Kigali. Uyu mujyi ni uwa 2 mu bikorwaremezo, ukaba ufite ahateganyirijwe inganda hameze neza. Uyu mugi unabarizwamo ibigo by’amashuri byinshi nyuma ya Kigali, ukaba mu ya mbere ibarizwa ahantu horohereza abawugenderera harimo abo mu karere ka Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru n’ahandi”.

Nubwo Mutwarasibo atangaza ibyagezweho n’uburyo bishobora guha amahirwe Akarere ka Huye mu kunganira Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubyongerera ingufu no gutangira abajya gushakira ubuzima ahandi, harateganywa kubaka inyubako izajya yakira imikino n’imyidagaduro no kongera imbaraga mu kubaka inganda zishobora gutanga akazi ku bantu benshi.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE