2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu myaka 6 hazahuzwa ubutaka bungana na hegitari 1 100 000

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-06 06:51:20

 
Share on:
 
Yasuwe:82
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu igenamigambi ry’imyaka 6 ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’abahinzi borozi n’umushinga PSTA 4, biteganyijwe ko ubutaka bungana na hegitari 1 100 000 zizahurizwa hamwe mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro.

JPEG - 87.2 kb
Ubuso bw’ubutaka buhujwe buzongerwa mu myaka 6 iri imbere

Ibi bizakorwa ku bufatanye bw’umushinga PSTA 4, hashingiwe ku nkingi 4 zigamije gufasha abahinzi kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Imwe mu nkingi izibandwaho ari na yo y’ibanze ni ijyanye n’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi.

Nk’uko bisobanurwa na Dr Semwaga Octave, ngo ubushakashatsi buzafasha mu kuzana imbuto zihanganira uburwayi, mu rwego rwo gukemura ikibazo k’imbuto zihombya abahinzi.

Iyamamazabuhinzi na ryo rizafasha abaturage kumenya tekiniki z’ubuhinzi, uburyo bwo kuhira, uburyo bwo gutera no guhinga bijyanye n’igihe.

Indi nkingi ya PSTA 4 ni ijyanye no kuzamura umusaruro no kwihaza mu biribwa iyi na yo izafasha abahinzi gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, nko guhingisha imashini n’ibindi.

Yagize ati “Ku bantu bahinga ubuso bunini ni ngombwa ko batangira gutekereza kujya bahingisha imashini, uhingisha isuka ashobora guhinga hegitari itarenze imwe ariko uhingisha imashini ashobora guhinga hegitari 10 mu gihe gito.”
Iyi tekiniki y’ubuhinzi ngo izatuma abahinzi bahaza amasoko kandi bakihaza no mu biribwa.

Indi nkingi ni ijyanye no kubonera umusaruro isoko no guteza imbere ubucuruzi. Kuri iyi gahunda Dr Semwaga avuga ko hari igihe abahinzi beza ariko badafite amasoko y’umusaruro.

Ibi bizafasha kubona umusaruro kandi ukabonerwa isoko ryaba iry’imbere mu gihugu cyangwa iryo hanze y’igihugu.

Inkingi ya 4 ari na yo ya nyuma izashingirwaho ni iyo guhanahana amakuru mu rwego rw’ubuhinzi kugira ngo inyunganizi Leta itanga ku bahinzi ibashe kugera kuri bose kandi ku gihe.

Aha abahinzi baboneyeho umwanya wo kugaragaza ko ibigenerwa abahinzi bitabageraho bose kuko ngo hari abamamyi babyiyitirira bakabitwara mu by’ukuri ntaho bazwi mu rwego rw’ubuhinzi.

Baboneyeho umwanya wo gusaba ko hajyaho urutonde rw’ amakoperative y’ubuhinzi n’ibyo bahinga n’aho babarizwa, ibi ngo bikazafasha gusuzuma ko ibyabagenewe byabagezeho.

Banasabye ko inama nk’iyi yajya iba inshuro eshatu mu mwaka, buri mezi ane Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igahura n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi mu rwego rwo kuganira no kugaragaza ibibazo ngo bishakirwe umuti hakiri kare, cyangwa ngo niba ari n’ibyo Leta yabageneye bakabiganiraho bakanabimenyesha abo bahagarariye.

Murebwayire Christine, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abahinzi -borozi mu rugaga rw’abikorera yasabye abanyamuryango kwemeza iki kifuzo kuko ari bo bagisabye, bityo umwanzuro ukaba ko abahinzi bazajya bahura na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nk’uko byemejwe.

Muri iyi nama kandi abahinzi bemeje igenamigambi ryakozwe rishingiye ku bitekerezo byabo, igisigaye akaba ari ukurishyira mu bikorwa.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE