2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hegitari 210 z’ ubuso bw’inzuzi n’ibiyaga ntibubyazwa umusaruro uko bikwiye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-06 06:46:32

 
Share on:
 
Yasuwe:201
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Semwaga Octave aratangaza ko hegitari 210 z’ubuso bw’inzuzi n’ibiyaga zitabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye, ariko ngo mu igenamigambi rishya ry’imyaka 6, iki kiciro cy’ubukungu bw’u Rwanda kikazitabwaho kugira ngo gitange umusaruro uhagije.

JPEG - 327 kb
Hagiye gukorwa ibishoboka ngo uburobyi bw’u Rwanda bubyazwe umusaruro

Semwaga agira inama abarobyi gukomeza gukoresha ibikoresho byabugenewe mu kuroba, bakirinda imitego mibi ituma amafi ashira mu biyaga.

Yavuze ko mu gihe uburobyi bwatezwa imbere bugatanga umusaruro mwiza, bwagabanya ikibazo k’imirire mibi kigaragara mu bana bato.

Ati “Uburobyi bwacu buramutse butanze umusaruro, bwafasha kongera ubukungu bw’igihugu bukanakemura ikibazo k’imirire mibi mu bana.”

Abarobyi ariko bagaragaza imbogamizi bahura na zo zirimo ibikoresho bidahagije kandi bihenze n’ubushimusi bw’abarobyi b’Abakongomani cyane cyane mu kiyaga cya Kivu.

Mutuyimana Serverien ni umurobyi mu kiyaga cya Kivu, avuga ko bari bamaze amezi ane barafunze icyo kiyaga ngo amafi akure n’isambaza ziyongere, ngo cyaje gufungurwa umusaruro ari mwinshi ndetse na bo barawishimira.

Avuga ko no mu bindi biyaga bikozwe gutyo, amafi yarushaho kwiyongera. Asanga kandi abakoreshaga imitego itemewe izwi ku izina rya kaningiri na bo bagenda babicikaho n’ubwo hari abakomeye kuri uwo muco mubi.

Ati “Twagiye duhashya abakoresha imitego itemewe, ni kenshi bagiye bafatwa bagahabwa ibihano birimo no kubirukana mu mwuga w’uburobyi, byatumye batangira gutinya no kubireka.”

Akomeza avuga ko abo bamamyi hari aho bakigaragara mu nzuzi n’ibiyaga by’u Rwanda n’ubwo ari bake.

Mukamazimpaka Theonilla we ni umurobyi mu biyaga bya Burera na Ruhondo, na we avuga ko abakoresha imitego itemewe bagenda bisubiraho, ariko na none ngo ikibazo gihari ni ibikoresho byabugenewe bikoresha moteri bihenze.

Aba barobyi basaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubafasha kubona ibikoresho bigezweho mu burobyi kuko abenshi barobesha amato adafashije, bigatuma batabasha kubona umusaruro.

Uretse inzuzi n’ibiyaga ngo abarobyi barihatira uburobyi bwa kareremba, na bwo ngo butanga umusaruro iyo bwitaweho.

Hakomeje gufatwa ingamba zatuma uburobyi butera imbere bugatanga umusaruro mwiza uzafasha kubona amafi n’isambaza zihagije ku masoko y’u Rwanda.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE