2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma: Abagenerwa inkunga y’ingoboka barashimira Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-06 06:40:15

 
Share on:
 
Yasuwe:171
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abatishoboye bagenerwa inkunga y’ingoboka na bagenzi babo bagifite imbaraga bahawe akazi mu mirimo y’amaboko muri gahunda ya VUP mu Karere ka Ngoma, barishimira ko iyi gahunda irimo kubafasha gusezerera ubukene mu buryo bwihuse, bagashimira Perezida Paul Kagame washyizeho gahunda zo kuzamura abatishoboye.

JPEG - 319.4 kb
Dr. Mukabaramba Alivera (ubanza iburyo) ubwo yasuraga abaturage mu murenge wa Kazo yishimiye iterambere bagezeho (Foto Manishimwe N)

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, habarurwamo abaturage 2 799 hababwa inkunga y’ingoboka, bose bahamya ko batangiye guhabwa iyi nkunga bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko ubu abenshi muri bo batangiye gusaba gushyirwa mu kiciro cya 3 cy’ubudehe.

Muri aka karere kandi abantu 478 bo mu byiciro by’abatishoboye (bari mu kiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe) bafite imbaraga zo gukora, bahawe akazi mu mirimo rusange muri gahunda ya ‘Vision Umurenge Program’ (VUP).

Mukantagara Viviana w’imyaka irenga 70, utuye mu murenge wa Kazo, ahamya ko inkunga y’ingoboka ahabwa yamufashije guteza imbere imibereho, ndetse no kuzamura iterambere rye muri rusange.

Yagize ati “Ibikorwa nagezeho, nabikoze Perezida Kagame ari we umpaye inkunga. Nabonye umuriro w’amashanyarazi, ngura matola, nubakisha igikoni n’ubwiherero. Perezida ndamushima yarankoreye, kandi n’ubu bambwiye ko bansubije ku rutonde nzongera guhabwa ingoboka.”

Musabyimana Patricie, wo mu Kagari ka Birenga, umaze imyaka 4 ahabwa inkunga y’ingoboka, we yihaye imyaka 2, akaba yamaze gusezerera ikiciro cy’abatishoboye, kuko ngo iterambere rye abona ririmo kwihuta.

Yagize ati “Mfata amafaranga y’ingoboka, nabanje kubona inka, ubu mfite intego y’uko nshobora kugura isambu y’ibihumbi nka 500, ku buryo nibura nko mu myaka 2 iri imbere, nzagaruka ngasaba ubuyobozi kumvana mu kiciro cya 1, nkajya mu cya 3.”

Mu mirenge itandukanye y’aka karere, abahabwa inkunga y’ingoboka bagiye bibumbira mu makoperative n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, bikaba byarabafashije kwiteza imbere nta we usigaye inyuma.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alivera, ubwo aherutse gusura abahabwa inkunga Leta igenera abatishoboye, mu murenge wa Kazo, yabasabye kurangwa n’umuco wo kuzigama, no guharanira kuva mu bukene, kugira ngo n’abandi batishoboye bazabashe kugerwaho n’izi nkunga.

Yagize ati “Igihe bayaguhaye, ujye ufataho make, ayandi uyazigame.

Ntimukayapfushe ubusa. Buri wese akwiye kumva ko atagomba kuguma guhabwa ya mafaranga, niba uteye intambwe, jya utekereza kuva ha handi uri, abandi na bo bajyemo, ariko bizaterwa nuko uzaba warizigamye, ukagera aho ugomba kubisa n’abandi inkunga itagezeho.”

Dr. Mukabaramba yagaragaje ko igishimishije ari uko abo yasuye bakora mu bikorwa by’amaboko muri VUP n’abahabwa inkunga y’ingoboka muri rusange biteje imbere ku buryo bigaragarira buri wese, ibyo ahamya ko ari umusaruro mwiza w’iterambere ridaheza, rikomoka ku miyoborere myiza.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE