2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Hafashwe ingamba zo kurwanya isuri ahakorerwa umushinga Ngoma 22

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-04 10:56:37

 
Share on:
 
Yasuwe:202
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu mirenge ya Remera na Rurenge, mu Karere ka Ngoma, bafite imirima ahakikije ikiyaga gihangano (damu), kirimo amazi azafasha mu bikorwa byo kuhira ku buso bwa hegitari zigera kuri 300 mu gishanga no ku musozi, baravuga ko imbaraga ziri gushyirwa mu kurwanya isuri ahazakorerwa ubuhinzi, zitezweho gutanga umusaruro.

JPEG - 317.3 kb
Ikiyaga gihangano (damu) kizajya gikurwamo amazi azafasha mu kuhira ku buso bwa hegitari 300 (Foto Manishimwe N)

Umushinga wo kuhira wiswe Ngoma 22, Leta y’u Rwanda yawufatanyijemo n’u Buyapani. Ibikorwaremezo biwugize birimo ibyuma bifata amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, imashini zizamura amazi, inzira amazi anyuramo n’ikiyaga gihangano; byose byubatse mu kibaya gihuriweho n’imirenge ya Remera na Rurenge.

Ahazakoreshwa amazi mu buryo bwo kuhira ni ku buso bwa hegitari 300, icyakora mu mezi yashize mu bihe by’imvura haba ku gice cy’amatarasi y’indinganire yakozwe ku misozi ikikije ahazakorerwa uyu mushinga, hari hibasiwe n’isuri, ndetse igera no kuri bimwe mu bikorwaremezo by’uyu mushinga.

Muri iki gihe, kuva imvura yatangira kugwa mu kwezi kwa Nzeri 2017, abashinzwe gukurikirana uyu mushinga bashyize imbaraga mu kurwanya isuri, ku buryo n’abaturage bahamya ko babona izi ngamba zizatanga umusaruro.

Hishamunda Jean Marie Vianney, umuturage ufite ubutaka ahazakorerwa uyu mushinga wo kuhira, yagize ati “Mbere twari dufite ikibazo cy’uko isuri nyinshi yazaga ikangiza imyaka yacu, ikayitwara, ariko nyuma yuko dufatiye ingamba zo kuyirwanya yaragabanyutse. Ubu twateye ibiti n’ibyatsi bifata amazi, byose birwanya isuri kandi bizashoboka ko isuri icikamo burundu.”

Mu rwego rwo kurwanya isuri ku buryo burambye, ubu ku misozi hamaze gukorwa amatarasi ku buryo bwiza, hanafatwa ingamba zo gutera ibiti birimo ibyo mu bwoko bwa Resena, Carendara, Gasiya, Jakaranda, n’ibyatsi nka Panikumu, Cororisi na Burakariya.

Abaturage bafite ubutaka ahazakorerwa uyu mushinga wo kuhira kandi bavuga ko biwitezeho nyinshi, ahanini ku bijyanye no kongera umusaruro binyuze mu buhinzi bwo kuhira mu gihe k’izuba nk’uko umusaza Nzibeshaho François, abisobanura.

Ati “Iki kiyaga nikimara kubona amazi yuzuye tuzabonamo inyungu nyinshi, bashobora kororeramo amafi, abana ntibazarwara bwaki, amazi tuzajya tuyakoresha mu kuhira mu gihe k’izuba tubone umusaruro uhagije.”

Umukozi ushinzwe kugenzura no kubungabunga ibikorwa by’umushinga Ngoma 22, Songa Remy, avuga ko kurwanya isuri ahazakorerwa uyu mushinga biri gushyirwamo imbaraga, kandi ko hari intambwe imaze guterwa ugereranyije ko mu bihe bishize.

Ati “Ubushize hari isuri ikabije cyane, ku buryo n’iki gice cy’amatarasi yuhirwa cyari cyarengewe. Ariko ubu twakoze andi materasi arwanya, ku buryo byatumye isuri igabanyuka cyane. N’ahakigaragara isuri itari nyinshi, turi gukora uburyo amazi yose tuyayobora neza, akajya muri damu.”

Songa Remy, agaragaza ko kubera ingamba zirimo gutera ibiti birimo n’ibyera imbuto ziribwa, ibivangwa n’imyaka n’ibyatsi biribwa n’amatungo, hari ikizere ko mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2018 ikibazo k’isuri kitazaba kikirangwa muri iki gice gikorerwamo umushinga wo kuhira Ngoma 22.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE