2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gukaza ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bigabanya impanuka-CIP Kabanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-04 10:33:21

 
Share on:
 
Yasuwe:524
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Kabanda Emmanuel, avuga ko gukaza ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga bituma impanuka zo mu muhanda zigabanuka.

JPEG - 239.2 kb
CIP Kabanda Emmanuel, umuvugizi wa polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yavuze ko utsinda ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bimusaba ko agomba kuba yabikoreye koko kandi abifitiye ubushobozi.

Yagize ati “Kuba abantu batsindwa ibizamini turabibona koko nka Polisi ishami ryo mu muhanda, ntiturakora ubushakashatsi ngo turebe ikibitera, ntituzi niba ari uburyo baba bigishijwemo, twebwe nta shuri tugira ribyigisha, iyo dutanze ikizamini tugendera ku mategeko agena imigendekere yo mu muhanda ushoboye agatsinda utabishoboye na we agatsindwa, akaba ari ngombwa ko byitabwaho kuko ari bimwe mu bituma impanuka zigabanuka”.

CIP Kabanda yagarutse ku bibaza aho ikoranabuhanga rya Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda rigeze mu mitangire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga, avuga ko ryatangiye kwifashishwa muri serivisi batanga kandi rigikomeje kongerwamo imbaraga zigamije kunoza serivisi.

Ati “Nk’uko bimaze kumenyerwa ikoranabuhanga ku bijyanye n’itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga rirakorwa haba ari mu kwiyandikisha, rigakoreshwa mu kumenyesha abakoze ibizamini amanota yabo riboherereza ubutumwa.

Iryo koranabuhanga kandi Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda inaryifashisha mu guha serivisi abashaka kongeresha agaciro k’impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga ndetse no mu koherereza ubutumwa abagomba kuzifata baba bamaze kuzikorerwa”.

Nk’uko akomeza abitangaza, avuga ko Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda iteganya gushyiraho ikigo kihariye mu mujyi wa Kigali kizaba gifite inshingano zo gutanga serivisi zirebana n’iryo koranabuhanga ryimbitse nyuma bikazashyirwa no mu ntara.

Karangwa Innocent wakoze ibizamini inshuro nyinshi avuga ko yatangiye gukora ibizamini bimwemerera kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga guhera mu mwaka wa 2011, ariko yabonye uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka mu 2016.

Yagize ati “Nakoze ibizamini inshuro zirenze 4 zose ntsindwa kandi nta bwo ari jye jyenyine kuko wasangaga kenshi abantu twabyitabiraga hatsindamo 1/3 cyabo ku buryo ubona ibizami biba bikomeye”.

Niyoyita Marcel avuga ko yatangiye gukora ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo yigira ku mpapuro abandi baba baramaze kwigiraho akiyigisha yibereye mu rugo bituma atsindwa inshuro 2 zose.

Ku nshuro ya 3 yatekereje kujya mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda yiga neza abasha kubisobanukirwa anatsinda ikizamini ubwo.

Agira ati “Iyo wiyigishije nta cyo uba uzi wibwira ko wabifashe mu mutwe ntushyire mu nyurabwenge wagera mu kizamini ukabyibagirwa, ariko iyo wiganye n’abandi mu ishuri ibyo wiga urabifata ukabasha no kubishyira mu ngiro”.

Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda ikaba ikomeje gukangurira abifuza impushya zitandukanye zo gutwara ibinyabiziga kwiga bakabimenya, bakabifata ndetse bagakora bakabitsinda kuko kubyoroshya ari ukorohereza abatabishoboye.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE