2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibigo bicunga umutekano bigomba kugira ikemezo cy’ubunyangamugayo-Polisi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-04 10:23:56

 
Share on:
 
Yasuwe:230
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege, yasabye ibigo n’amasosiyete kujya bibanza gushishoza, mu gihe bigiye gukorana n’ibigo byigenga bishinzwe umutekano, bakajya babanza bakabasaba ikemezo cy’ubunyangamugayo, mu rwego rwo kwirinda imikorere ishobora gutuma bahabwa serivisi mbi.

JPEG - 320.7 kb
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yerekana icyangombwa cy’ubunyangamugayo n’ubudakemwa kigomba kuba gitunzwe n’ikigo kigenga gicunga umutekano (Foto James R.)

Ibyo Umuvugizi wa Polisi y’igihugu yabivugiye ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda ejo hashize tariki 3 Ugushyingo 2017, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ni nyuma y’aho ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano mu gihugu, ryatahuye ibigo bibiri byakoraga akazi ko gucunga umutekano bitujuje ibyangombwa bisabwa.

ACP Badege yagize ati “Turasaba ko ibigo cyangwa amasosiyete yose yashaka gukorana n’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano, ko yajya abanza gushishoza, abayobozi b’icyo kigo bakerekana ikemezo cy’ubunyangamugayo n’ubudakemwa.

Ibigo bibiri byahagaritswe byishe itegeko, ibyo bakoze ni nko guhuguza, bakoraga batabifitiye uburenganzira kandi bagahembwa”.

Avuga ko mu bigo bibiri byahagaritswe, harimo kimwe cyakoraga akazi ko kurinda ibitaro, icyakora ngo ubuyobozi bw’ibitaro ni bwo bwakemanze serivise icyo kigo kibaha, ari nayo yabaye intandaro yo gucukumbura mu rwego rwo kumenya amakuru ku mikorere yacyo.

CSP Toussaint Muzezayo ufite mu nshingano ubugenzuzi bw’ibyo bigo, avuga ko kimwe mu bigo byahagaritswe hari icyari gifite abakozi basaga ijana bakoreraga ku mahoteli, mu gihe ikindi cyari gifite abakozi bagera kuri 40 bacungaga umutekano ahandi hantu hatandukanye,
Aboneraho gusaba abashoramari bifuza gutangiza ibigo kubahiriza amabwiriza.

Yagize ati “Amabwiriza agenga gushinga ikigo cy’umutekano arasobanutse, arahari, yasohotse mu igazeti ya leta, yewe hari n’iteka rya Minisitiri ndetse n’ibwiriza ry’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, ibisabwa ntibigoye, birahagije kwandikira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ubisaba agakorerwa isuzuma uwujuje ibisabwa agatangira gukora.”

Yakomeje agira ati “Turasaba abayobozi b’ibigo bitandukanye n’amahoteri bakunze guha akazi bene aba bantu kujya bitwararika no kugenzura neza ibikenewe byose, kuko hashobora kuvukamo ibindi bibazo by’ubujura.”

CSP Muzezayo yibukije ko hari n’ibindi bigo birimo gukorwaho iperereza bikora mu buryo bw’akajagari bigiye guhagarikwa.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa ibigo bicunga umutekano byemewe n’amategeko bigera kuri 16.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE