2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 5

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-03 09:30:11

 
Share on:
 
Yasuwe:141
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uyu munsi
Gicumbi FC-Kiyovu (Gicumbi-15h30)

Ejo tariki 04-11-2017
Kirehe FC-Miroplast FC (Kirehe-15h30)
Sunrise FC-Marines FC (Nyagatare-15h30)
Etincelles FC-Amagaju FC (Rubavu-15h30)

Tariki 05-11-2017
Mukura-Musanze FC (Huye-15h30)

Uyu munsi tariki 03 Ugushyingo 2017, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza hakinwa imikino y’umunsi 5.

JPEG - 113.3 kb
Ubwo Kiyovu yitwaraga neza ku mukino w’umunsi wa 4 itsinda APR FC nyuma y’imyaka 12

Iyi mikino ariko nta bwo iza kugaragaramo amakipe asanzwe akomeye nka Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona giheruka, Police FC yabaye iya kabiri, APR FC ndetse na AS Kigali kuko zifite abakinnyi barenze 3 mu ikipe y’igihugu “Amavubi” igomba kwerekeza muri Ethiopia gukina umukio wo gushaka itike ya CHAN 2018.

Uretse aya makipe, indi mikino irakomeza, ikipe ya Kiyovu yitwaye neza mu mukino uheruka igatsinda APR FC igitego 1-0 ikanakuraho amateka mabi yari amaze imyaka 12, igomba gukina na Gicumbi FC uyu munsi tariki 03 Ugushyingo 2017 kuri Sitade ya Gicumbi saa cyenda n’igice (15h30).

Uyu mukino uraza kuba ukomeye dore ko ubu Kiyovu na Gicumbi FC zinganya amanota 6 gusa Kiyovu iri ku mwanya wa 8 naho Gicumbi iri ku mwanya wa 9 kuko ifite umwenda w’ibitego 3 mu gihe Kiyovu ifite umwenda w’igitego 1.

Kuva muri 2013, aya makipe yombi amaze guhura inshuro 8, Kiyovu ni yo yitwaye neza itsinda imikino 4, Gicumbi FC umukino 1 naho indi 3 aya amakipe araganya.

Insinzi iheruka kuboneka hagati y’amakipe yatahanwe na Gicumbi FC ubwo umwaka ushize wa shampiyona 2016-2017 ku mukino w’umunsi wa 3, tariki 29 Ukwakira 2016, Gicumbi FC yatsinze Kiyovu ibitego 4-1. Umukino wo kwishyura ari naho iheruka wabaye tariki 25 Gashyantare 2017, aya makipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

Kiyovu itozwa na Casa Mbungo Andre ni yo ihabwa amahirwe nyuma yo kwitwara neza igatsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 4 mu gihe Gicumbi FC ya Okoko yatsindiwe i Nyamirambo na AS Kigali ibitego 4-0.

Indi mikino iteganyijwe

Ejo ku wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2017, ikipe ya Kirehe FC izakira Miroplast FC i Nyakarambi, Sunrise FC yakire Marines FC i Nyagatare naho Etincelles FC ikine n’Amagaju FC i Rubavu. Umukino uzasoza umunsi wa 5, uzaba ku cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2017 uzahuza Mukura na Musanze FC i Huye.

Mbere y’iyi mikino y’umunsi wa 5, Police FC ni yo iyoboye n’amanota 9, ikurikiwe na APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na Mukura n’amanota 7. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Musanze FC n’amanota 3.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE