2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo ibikesheje kwiyemeza kw’abaturage yaje mu myanya y’imbere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-03 07:54:30

 
Share on:
 
Yasuwe:147
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Akarere ka Gatsibo nyuma y’igihe kigera ku myaka 4 kataza mu myanya myiza mu mihigo, amateka yayo yarahindutse bishingiye ku kwiyemeza n’uruhare by’abaturage iza ku mwanya wa 6 mu mihigo ya 2016 – 2017.

JPEG - 240 kb
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu mihigo uruhare rw’abaturage ari ingenzi. Ati ”Buri genamigambi dukora abaturage barigiramo uruhare, ibitekerezo byabo tukabishingiraho kugira ngo imihigo duhiga ibiyikubiyemo bize bisubiza ibibazo byabo.”

Avuga ko iterambere ry’Akarere ka Gatsibo rishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Ati ”Gatsibo nk’Akarere k’icyaro iterambere ryayo rishingiye ku buhinzi n’ubworozi hera ibigori, ibishyimbo, urutoki, n’umuceri mu bishanga bya Ntende, Kanyonyomba na Rwangingo.”

Avuga ko ku ruhande rw’ubworozi Gatsibo izwiho ubworozi cyane, ati ”za Rwimbogo, Kabarore, Ngarama, hazwiho ubworozi uretse ubworozi hari n’indi mirimo n’ibikorwa bidashingiye ku buhinzi nk’ubucuruzi bukorwa mu dusantere twa Kiramuruzi, Muhura, Ngarama, na Mugera .”

Avuga ko Akarere ka Gatsibo kanafite amabuye y’agaciro, ati ”Hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rugarama, Muhura, Remera, Gitoki na Rwimbogo ibyo byose byinjiriza Gatsibo amafaranga.”

Mu rwego rw’ibikorwa remezo umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko nabo batasigaye inyuma, ati ”Hakozwe imihanda y’ubuhahirane Rwimbogo-Gikobwa, umuhanda Gabiro-Ngarama-Nyagatare, hari na kilometero 78 zigiye gukorwa muri gahunda y’imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro, amashanyarazi turi kuri 22%, intego n’uko muri 2020 tuzaba turi kuri 80%, amazi turi kuri 74% intego n’uko mu myaka 2 iri imbere tuzaba turi hejuru ya 90%.”

Avuga ko babikesheje impanuro za Perezida Paul Kagame, 93% by’abaturage batuye mu midugudu. Ati ”Kubera impanuro ze no kwifuza ko amazu meza agera no ku batuye mu cyaro abaturage 93% batuye mu mudugudu, turimo kubaka umudugudu w’ikitegererezo mu murenge wa Kabarore uzaba ugizwe n’inyubako nziza.”

Ashimira abanyagatsibo, abafatanyabikorwa barimo JDAF, abikorera, amadini n’abasheshe akanguhe ku bw’uruhare rwabo mu guhindura isura y’Akarere ka Gatsibo. Ati ”Twashyize imbere ubufatanye n’imikoranire haba mu baturage, inzego z’umutekano na komiti nyobozi ubwayo n’abafatanyabikorwa, ubufatanye ni bwo shingiro ryo kwesa imihigo .”

Asaba kandi abaturage gukora cyane, ati ”Iyo urebye mu kerekezo cya Perezida Paul Kagame k’imyaka 7 aho biteganyijwe ko mu myaka 7 abari munsi y’umurongo w’ubukene bose bazaba bawuvuyemo, ibi bivuze gukora cyane no kudahuga ibyo dukora byose tukabikora byihuse kandi binoze.”

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE