2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakora ubucuruzi ndengamipaka basobanuriwe amasezerano yoroshya ubucuruzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-03 07:48:24

 
Share on:
 
Yasuwe:80
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM n’Ikigo mpuzamahanga mu bucuruzi (ITC) basobanuriye ibigo n’abakora ubucuruzi bwo kohereza no gutumiza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda no ku yindi migabane bimwe mu bikubiye mu masezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi ibihugu byashyizeho umukono.

JPEG - 239.4 kb
Umunyamabanga Uhorah muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michael afungura inama y’ubucuruzi mpuzamahanga (Foto James R)

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Sebera Michael afungura ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ibera i Kigali, ejo hashize ku itariki ya 2 Ugushyingo 2017, yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu muri Werurwe 2015 hari amasezerano rwasinye rugashyiraho n’ingamba 14 zo kuyashyira mu bikorwa mu kiciro cya kabiri (B) n’izindi 8 mu kiciro cya gatatu (C).

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ubucurizi bw’imbere mu gihugu, Twizeye Alice, yasobanuye ko ubusanzwe ayo masezerano agamije gufasha abacuruzi kugabanya igihe n’ikiguzi bifata ubucuruzi bwohereza n’ubukura ibicuruzwa hanze y’igihugu no hanze y’umugabane w’Afurika.

Ati “Agamije kugabanya ikiguzi n’igihe bitwara cyangwa se bijya mu giciro rusange k’igicuruzwa mu gihe bijya ku isoko. Ku rwego rw’u Rwanda niba umucuruzi yohereza hanze ibicuruzwa bye, wenda bikagera aho bijya ku cyambu cya mbere, icyo gihe ayo masezerano akoze ku buryo agabanya inzira zitandukanye zikorwa mu rwego rw’amafaranga ndetse n’igihe biza kongera cya kiguzi ku muntu ukora ubwo bucuruzi.”

Mu byiciro bitatu amasezerano mpuzamahanga mu by’ubucuruzi arimo, U Rwanda nk’igihugu kikiri mu kwiyubaka kigeze mu kiciro cya kabiri (B) aho ibihugu bisabwa kuba hari ibikorwa bisabwa ku rwego rwa tekenike n’ibikorwa remezo bikiyemeza igihe runaka.

Ati “Dushobora kuvuga nk’u Rwanda ngo kugira ngo amakuru yose ajyanye n’ubucuruzi abashe kuboneka kuri murandasi n’impapuro bijyana na byo byose hari ibikorwaremezo bisaba.”

Rukundo Theogene, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rifasha abohereza n’abatumiza ibicuruzwa hanze, yavuze ko hakiri imbogamizi zikiri muri ubwo bucuruzi cyane mu kiguzi bisaba.

Ati “Akenshi abacuruzi batumiza ibintu ku buryo bubahendukira bw’inzira y’amazi, ariko iyo bigeze ku cyambu kugira ngo ibicuruzwa bimugereho bitwara undi mwanya ndetse n’igiciro kikiyongera.”

Yizeye ko muri iyo nama abakora ubwo bucuruzi baza gusobanukirwa neza imyumvire y’abafatanyabikorwa mu gukora ubucuruzi, haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera, uburyo bwiza bukenewe ku mucuruzi kugira ngo ibicuruzwa bimugereho vuba, ibigo byihutisha ibicuruzwa mu nzira no gukorana n’ikoranabuhanga mu koroshya ubucuruzi.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE