2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kubaka ubumwe no gukorera mu matsinda twabibyaza umusaruro- Busingye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-03 07:30:40

 
Share on:
 
Yasuwe:94
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abahagarariye inozamibanire n’itumanaho mu bigo byose bibarizwa muri Minisiteri y’Ubutabera, ejo hashize ku ya 2 Ugushyingo 2017 basoje umwiherero ngo banonosore imbogamizi zigaragara mu rwego rw’ubutabera. Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye akaba yarababwiye ko kubaka ubumwe ndetse no gukorerera mu matsinda babibyaza umusaruro.

JPEG - 347.2 kb
Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson uwa cumi uhereye ibumoso (Foto Nkundiye E. Bertrand

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston ubwo yasozaga uyu mwiherero wari umaze iminsi itatu yasabye abari aho gukorera hamwe no kunoza neza inshingano zabo kandi ku gihe. Ati ”Mu itangazamakuru ni ho hagaragarira imikorere myiza kuko ari mwe mushinzwe kubwira Abanyarwanda uko mukora n’ibyo mukora, nimutabivuga uko biri hari abandi bazabibavugira kandi bo babivuge uko bashaka kandi atari uko byakabaye bikorwa, iyo ubutabera bwabuze Abanyarwanda bose kuva ku muto kugeza k’umukuru babura umutekano usesuye.”

Yakomeje avuga ko ubutabera butagurwa, ariko ko umuturage akeneye kumva ko buhari, agasobanurirwa kandi akamenya inshingano ze zishyirwaho n’amategeko kandi kuyubahiriza bibana n’umuntu ubwe. Yagize ati “Kubaka ubumwe no gukorera mu matsinda twabibyaza umusaruro.”

Muri iyi nama kandi yigaga uburyo hakubakwa ubushobozi mu inozamubano n’itumanaho hagatangirwa amakuru ku gihe, gusakaza amakuru mu nzego zigize urwego rw’ubutabera (Justice sector) kubaka ubushobozi , kunoza no kongera ubumenyi butuma batanga amakuru y’inzego bakorera kimwe no kongera ubwiza bw’ibyo batangaza n’ubwinshi kandi bifite ireme.

Muri uwo mwiherero hagaragajwe imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi, bashima Polisi y’igihugu ko igerageza gutanga amakuru nk’uko bikwiye, bakangurira n’izindi nzego zigenzurwa na Minisiteri y’Ubutabera kugerageza guhana amakuru kandi ku gihe.

Mutuyimana Regine ushinzwe kubaka ubushobozi n’ininozamibanire by’umwuga mu rwego bw’ubutabera yavuze ko ikigamijwe ari ukubaka ubushobozi mu ihanahanamakuru mu nzego zigize urwego rw’ubutabera, amakuru agatangirwa ku igihe kandi hagatangwa menshi akenewe ku Banyarwanda bidakorewe hagati mu rwego rw’ubutabera gusa.

NKUNDIYE ERIC BERTRAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE