2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwashimiwe kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-03 07:25:45

 
Share on:
 
Yasuwe:95
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika zaje kwigira ku Rwanda iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, ni nyuma y’uko byagaragaye ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kuryubahiriza.

JPEG - 291.3 kb
Minisitiri Nyirasafari Esperance ari kumwe na Abebe Aemro Selassie uyobora IMF ishami ry’Afurika basobanura uko uburinganire bwarushaho kwimakazwa muri Afurika (Foto; James R)

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda (MIGEPROF), Nyirasafari Esperance, yasobanuye ko inama iteraniyemo izi mpuguke izamara iminsi itatu yateguwe ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) ndetse n’Umuryango w’abibumbye binyuze muri ‘UN Women’ kugira ngo hareberwe hamwe icyakorwa ngo ibihugu byose byubahirize uburinganire.

Izeduwa Derex-Briggs uhagarariye ‘UN Women’ muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo yagize ati “Nk’ubu nta tegeko nshinga ryo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ritavuga ko hagomba kubaho uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ariko icyo tubona ni uko hari ubusumbane mu ishyirwa mu bikorwa.

U Rwanda ni intangarugero mu gushimangira ihame ry’uburinganire ariko dufite ibindi bihugu aho nko mu Nteko ishinga amategeko usanga bakiri ku 8%, umuco wa bimwe mu bihugu by’Afurika na wo hari aho ukibuza abagore kujya ku ishuri, haracyari kandi aho usanga abagabo bishyurwa umushahara munini kubera gusa ko ari abagabo, ibyo byose ni byo dushaka ko birangira.”

Minisitiri Nyirasafari yagaragaje impamvu bahisemo u Rwanda, ati “Baduhisemo kwakira iyi nama kubera ko hishimirwa cyane uburyo igihugu cyacu cyateje imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore. Dufite byinshi byiza twagezeho turi bubagaragarize, ubu mu Rwanda umukobwa ariga, umugore ntagihezwa mu buzima bw’igihugu kuko hose arimo, yaba mu by’ubuzima, yaba mu kugira uburenganzira ku butaka no ku kuzungura. Mu ngeri zose mu Rwanda hashyizweho amategeko atuma umugore n’umugabo cyangwa umuhungu n’umukobwa bagira uburenganzira bungana nk’ibiremwamuntu.”

Abitabiriye iyi nama bashimye aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza uburinganire ndetse banemeza ko iyi ari intambwe ikwiye no guterwa n’ibindi bihugu cyane ko hari bimwe bikiri hasi cyane mu gushyira mu bikorwa uburinganire.

Muri 2016 u Rwanda, raporo y’Umuryango mpuzamahanga wita ku bukungu (WEF) ku buringanire yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa 5 mu kwita ku buringanire. Kugeza ubu u Rwanda rushimirwa kuba rufite 64% by’abagore mu nteko ishinga amategeko, 46% mu nzego z’ubuyobozi ndetse by’umwihariko Itegeko Nshinga rikaba rivuga ko uyu mubare utagomba kujya munsi ya 30%.

Nk’impinduka nziza zo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, MIGEPFOF ivuga ko hatewe intambwe mu nzego zose kuko byazamuye umubare w’abagore bakora akazi ukagera kuri 63% muri 2016 uvuye kuri 36.1% muri 2012. Iyi minisiteri kandi ivuga ko mu bijyanye no kugira ubutaka mu Rwanda kuri ubu abagore bihariye 26% , abagabo bakagira 18%, naho 54 % bukaba ari ubw’imiryango.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE